Ishimwe Patrick [Pazzo Man], nyuma y'uko afunguwe, yavuze ko bamwe mu byamamare bari kumwe mu Igororero rya Mageragere bameze neza, ubuzima bwaho batangiye kubumenyera.
Pazzo akaba yari afunzwe akurikiranyweho kuba ari we wasakaje amashusho y'Umuhanzi Yampano arimo akora imibonano mpuzabitsina n'umugore we, gusa tariki ya 27 Werurwe 2026 yagizwe umwere.
Mu bo bareganwaga muri dosiye imwe, harimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad we akaba yarakatiwe gufungwa imyaka 3.
Pazzo akaba yabwiye ISIMBI ko uyu mugabo ameze neza ndetse yamaze no kwiyakira. Ati 'Djihad ameze neza, yariyakiriye na we, afite morale twari turi kumwe hariya, kuko mu minsi ya mbere ntabwo haboneka imyanya yegeranye, we yararaga ahantu hasa nk'aho ari kure yanjye ariko ari wa muntu mu gitondo ngiye koga mu maso nkaba namusuhuza, mu gufata amafunguro, ameze neza.'
Mu bandi yagize amahirwe yo kubona harimo Muchoma ukurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza amakuru y'ibihuha ashobora guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, babinyujije ku miyoboro ya YouTube na Dj Toxxyk watawe muri yombi nyuma yo kugonga umupolisi agahita apfa.
Pazzo yavuze ko yagiye kuza Muchoma akiri mu kato ariko yagize amahirwe yo kuvugana na we 'Narasabye nubwo ari mu kato musuhuze ntagenda ntamubonye kuko njyewe nabyiyumvagamo ko ndiburekurwe, nagiye kumureba bwa mbere batarasoma n'urubanza, ndamubwira ngo ntawamenya njyewe nshobora no kwitahira reka nkusuhuze, arambwira ngo tuza baraza kukugira umwere. Na we ameze neza nta kibazo.'
Yavuze ko umuntu witwa Toxxyk yamutunguye cyane kuko yahise ubuzima bwaho abumenyera nta n'iminsi bimutwaye.
Ati 'Toxxyk yaje ansangamo, buriya abantu benshi bazi ko iyo umuntu afunzwe agera hariya akiheba ariko Toxxyk yarantangaje, ahorana morale akiva mu kato mu gitondo nkibyuka ntaranamubona nsanga ari mu kibuga cya Basketball, ndamubaza ngo ko ufite morale, arambwira ngo Pazzo hano hari ikintu cyankanga, hano se si mu bagabo?'
Nk'uko twabigarutseho mu nkuru yacu yatambutse, yashimiye cyane Fatakumavuta yagiye asangayo aho yavuze ko yabafashije cyane.
Source : http://isimbi.rw/ubuzima-bwa-dj-toxxyk-muchoma-na-djihad-i.html