Dj Brianne yasabye abakobwa bakora 'Hosting' kwigira kuri Muyango Claudine #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dj Brianne yavuze ko abakobwa bakora akazi ko gutegura ibirori no kureshya abakiriya mu bizwi nka 'Hosting' kwigira kuri Muyango Claudine kuko abikora neza, yihesha agaciro bikaba hari aho bimugejeje.

Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Brianne yavuze ko imwe mu mpamvu zituma hari abakobwa bahura n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ari uko bajya muri aka kazi badafite intego isobanutse n'imbago bihaye itagomba kurengerwa n'abakoresha babo.

Yagarutse kuri Muyango Claudine nk'urugero rw'umuntu wubatse izina rye akava ku rwego rwo guhostinga gusa, akaguka akaba n'umushyushyarugamba (MC) mu rwego kugira ngo hatazagira umukoresha we umufata nk'uri aho kugira ngo yishyurwe amaze gusambanywa.

Yagize ati 'Muyango aho batangiriye kuvuga ko guhostinga ari uburaya yahise abivamo, afata indi ntera. Ubu ni MC, akora ku rubyiniro mu birori bikomeye, ku buryo nta muntu wamubona ngo yumve ko kugira ngo akomeze akazi bisaba ko asambanywa.'

Brianne yananenze abibasira Muyango ku mbuga nkoranyambaga, abashinja kumuca intege aho kumushimira imbaraga n'umuhate agaragaza. Yibukije ko kuba umuntu akora akazi k'ijoro bitavuze ko adafite indangagaciro, anasaba abantu kureba kure kurushaho.

Yatanze urugero rw'uburyo Muyango agaragara mu birori bikomeye birimo nka Tour du Rwanda, aho aba ayoboye gahunda ku rubyiniro umunsi wose, agashyushya imbaga yitabiriye, bukira agasubira mu yindi mirimo.

Ati 'Arakora, akabikora neza, ariko hari abamwita amazina amutesha agaciro.'

Brianne yashimangiye ko abantu bakwiye guhindura iyi myumvire ahubwo bagatera imijugujugu iherekejwe no guhangayikira bamwe mu bakobwa b'i Kigali batunzwe no kujya kwigurisha mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati birimo Qatar, Oman na Leta Zunze Ubumwe biri kubarizwamo umutekano muke.

Guhera mu ntangiriro z'iki cyumweru, umwuka mubi wongeye gututumba hagati ya Iran n'ihuriro ry'ubufatanye bw'ibihugu birimo Leta Zunze z'Amerika ndetse na Israel n'inshuti zabyo z'abanyaburayi, ibi byanakurikiwe n'inkubiri y'ibitero by'ibisasu bya kirimbuzi ku mpande zombi byanaguyemo uwari Umuyobozi w'Ikirenga wa leta ya Tehran, Ayatollah Ali Khamenei.

Dj Brianne yasabye abakobwa bakizamuka kwigira kuri Muyango
Muyango ni umwe mu bagore birwanyeho



Source : http://isimbi.rw/dj-brianne-yasabye-abakobwa-bakora-hosting-kwigira-kuri-muyango-claudine.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)