Umuhanzi Nyarwanda, Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie yamaze kugera mu Bubiligi aho afite igitaramo mu Mujyi wa Brussels tariki ya 7 Werurwe 2026.
Uyu muhanzi akaba iki gitaramo azakora kizaba kirimo n'umuhanzikazi w'Umugande, Sheebah Karungi.
Ni igitaramo cyiswe Afro Legacy, cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore wizihizwa buri tariki ya 8 Werurwe, kikazaba mu ijoro riwubanziriza.
Bruce Melodie, umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane akaba yamaze kugera mu Bubiligi aho yavuze "Brussels nahageze ndi mu mujyi kandi nditeguye muzaze twishimane tariki ya 7/3 muri Birmingham Palace, njyewe ngiye gutangira imyitozo."
Iki gitaramo kizagaragaramo Dj Princess Flor umunyarwandakazi uzwi cyane ku rwego mpuzamahanga mu kuvangavanga imiziki, azaba afatanya na Dj Vicious na Dj Saido bitezweho kuzacuranga zimwe mu njyana zikunzwe cyane muri Afurika nka Afrobeat na Dancehall.
Source : http://isimbi.rw/bruce-melodie-yageze-mu-bubiligi.html