Rutahizamu wa Real Madrid ukomoka mu Bufaransa, Kylian Mbappé yavuze ko batazigera batererana mugenzi wabo, Vinicius Jr ku irondaruhu akorerwa aho mu ijoro ryakeye yiswe inkende inshuro 5.
Hari mu mukino wa Champions League aho bari Basuye Benfica bakayitsinda 1-0.
Iki gitego cyatsinzwe na Vinicius Jr, ubwo yari amaze kugitsinda yahawe ikarita y'umuhondo kubera uburyo yakishimiyemo.
Umukino waje guhagarara iminota igera ku icumi ubwo Vinícius Júnior yagaragazaga ko yakorewe irondaruhu na Gianluca Prestianni ukinira Benfica, akabibwira Umusifuzi François Letexier, ndetse we na bagenzi be bikura mu kibuga by'igihe gito.
Vinicius nyuma y'uyu mukino yagize ati "Abakora irondaruhu, hejuru ya byose ni ibigwari. Bisaba ko bashyira imipira bambaye ku minwa yabo ngo bagaragaze uburyo ari abanyantege nke.'
"Nta kintu cyabaye uyu munsi gishya mu buzima bwanjye n'ikipe yanjye, nahawe ikarita y'umuhondo kubera kwishimira igitego, sinzi impamvu nayihawe."
Rutahizamu w'umufaransa bakinana, Kylian Mbappe yavuze ko Gianluca Prestianni atakongeye gukina muri Champions League kuko yise Vinicius inkende inshuro eshanu zose.
Ati "Prestianni ntakwiye kongera gukina Champions League hagatangwa urugero no ku bandi bana."
"Yise Vinicius inkende inshuro eshanu, eshanu, nabyiboneye neza. Isura ye ntibeshya. Ntabwo bikwiye."
Yakomeje avuga ko batazigera batererana Vinicius Jr, yasabye UEFA gukora iperereza cyane ko bafite amacamera.
Umutoza wa Benfica, Mourinho wanahawe ikarita itukura ku munota wa 85, yavuze ko atumva impamvu aho Vinicius Jr yakiniye hose havuka ikibazo nk'iki
Ati "Hari ikintu kitagenze neza kuko biraba muri buri stade. Buri kibuga aho Vinícius akinira, hari ikintu kiba, buri gihe.'
Yakomeje agira ati "Prestianni yambwiye ibye na Vinicius ambwira ibitandukanye n'ibyo Prestianni yambwiye. Si nshaka gufafa uruhande."
Mourinho ukomoka muri Portugal kandi yavuze ko yabwiye Vinicius ko yatsinze igitego cyiza ariko uburyo yakishimiyemo bidakwiye.
Myugariro w'Umwongereza ukinira Real Madrid, Trent Alexander Arnold, yagize ati "Ndatekereza ko ibyabaye muri iri joro ari igisebo ku mupira w'amaguru ndetse byatwikiriye umusaruro wawubonetsemo n'igitego cyiza cyatsinzwe.'
Ku ruhande rwe, Gianluca Prestianni yavuze ko nta rondaruhu yakoreye Vinicius Jr ndetse ko atanabitekereza.
Ati "Ndashaka gusobanura ibintu neza ko nta rondaruhu nakoreye umukinnyi wa Real Madrid, Vinicius Jr wumvise nabi ibyo navuze."
Amakuru avuga ko UEFA igiye gufungura iperereza kuri iki kibazo bakamenya aho ukuri kose kuri.
Real Madrid izakira Benfica ku wa Gatatu w'icyumweru gitaha mu mukino wo kwishyura.
Source : http://isimbi.rw/yamwise-inkende-inshuro-5-mbappe-ku-irondaruhu-ryakorewe-vinicius-jr.html