Manishimwe Djabel yavuze ko yamaze iminsi 3 adasinzira nyuma y'uko yari amaze kwibwa ibihumbi 40 by'amadorali.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na ISIMBI aho yavuze ko ari cyo kintu cyamubayeho kikamubuza amahwemo.
Byabaye muri Nzeri 2023 ubwo yari amaze ibyumweru bibiri gusa asinyiye ikipe ya USM Khenchela.
Yavuze ko umuntu atamenye yaje akamwiba ibihumbi 40 by'amadorali, ni ukuvuga arenga gato miliyoni 60 z'amafaranga y'u Rwanda.
Ati "ikintu cyambayeho nkigera muri Algeria nk'ibyumweru bibiri bya mbere, umuntu yanyibye ibihumbi 40 by'amadorali, ntekereza ko namaze amajoro atatu ntasinzira, gusinzira byaranze ni cyo kintu cyambujije ibitotsi no kuryama birananira. Ntayo nabonye byarangiye nyabuze burundu."
Djabel ibi byamubayeho akaba ari amafaranga yari yaguzwe n'iyi kipe imusinyisha rero bikaba ari bimwe mu byatumye adatanga umusaruro yari yitezweho muri USM Khenchela.
Source : http://isimbi.rw/umunsi-manishimwe-djabel-bamwiba-miliyoni-60-frw.html