Umudage w'imyaka 20, Jermaine Zemke ukinira Ikipe ya Rembe|rad-net, ni we wegukanye Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda ko kuzenguruka Umujyi wa Rubavu ku ntera y'ibilometero 82.
Ni agace kakinwe abakinnyi bazenguruka intera ya kilometero 9,1 inshuro icyenda, karangwa n'ihangana rikomeye kuva gatangiye kugeza ku murongo wa nyuma.
Isiganwa ryatangiye ku isaha ya saa cyenda z'amanywa imbere y'Isoko rya Rubavu. Ku kilometero cya kabiri gusa, Ribeiro wa Soudal Quick-Step na Jurgen Zomermaand wa Picnic bahise bacomoka mu gikundi, bashyiramo amasegonda 15 hagati yabo n'igikundi rusange cyari kiyobowe n'Ikipe ya NSN, irimo Moritz Kretschy wambaye umwambaro w'umuhondo.
Nyuma y'ibilometero 10, NSN yahise igarura abo bakinnyi, ariko isiganwa rikomeza kugenda rihindagurika.
Erazem Valjavec yongeye kugerageza amahirwe ashyiramo amasegonda 10, na we aza gufatwa. Mu kuzenguruka inshuro eshatu za mbere, amakipe ya Movistar, Rembe na NSN ni yo yakomeje kuyobora igikundi.
Ku kilometero cya 36, hatangiye Sprint ya Mbere, yegukanwe na Henok Mulubrhan, akurikirwa na Cuylits na Da Silva. Mulubrhan yungutse amasegonda atatu y'inyongera.
Kapiteni wa Team Rwanda, Byukusenge Patrick, yagerageje guhungabanya igikundi azamuka ku Bitaro bya Gisenyi, ashyiramo amasegonda 10 hagati ye n'abandi.
Icyakora, habura metero nke ngo bagere kuri Sprint ya Kabiri ku kilometero cya 63,8, igikundi cyamufashe ndetse iyi sprint yegukanywe na Miguel Heidemann, atsinda abarimo Mulubrhan.
Mu bilometero 20 bya nyuma, Jurgen Zomermaand yongeye gusohoka mu gikundi, ashyiramo amasegonda 10, nyuma aza kuyongera agera kuri 15. Inzogera ivuze hasigaye kuzenguruka inshuro imwe, benshi bahise bamenya ko isiganwa rishobora kurangira muri sprint.
Mu bilometero bya nyuma, amakipe akomeye yashyize imbaraga imbere, NSN igarura Zomermaand kugira ngo irinde umwambaro w'umuhondo wa Kretschy. Isiganwa ryasorejwe kuri sprint, aho Jermaine Zemke yihagazeho neza, asiga bagenzi be ku murongo wa nyuma yegukana intsinzi ye ya mbere muri iri rushanwa.
Nubwo Zemke yatwaye aka gace, Moritz Kretschy we yagumanye umwambaro w'umuhondo, akomeza kuyobora urutonde rusange mbere y'uko isiganwa rikomereza mu tundi duce turimo no kwerekeza I Kigali.
Umunyarwanda waje hafi ni Muhoza Eric wa Team Amani, Mugisha Moise wa 25, Tuyizere Etienne wa 33, Niyonkuru Samuel wa 35, Nkundabera Eric 36, Nkundabayo Jeremie wa 42 bose bakoresheje isaha n'iminota 44 n'amasegonda 27 kimwe n'uwabaye uwa mbere.
Source : http://isimbi.rw/umudage-w-imyaka-20-yegukanye-agace-ko-kuzenguruka-rubavu.html