Uko igikombe Tigers yatwaye itsinze APR cyibwe n'abafana yabeshye amafaranga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igikombe cya Super Cup muri Baskteball cyaraye cyagukanywe na Tigers BBC, cyibwe n'abafana yari yakodesheje, bayishinja kutubahiriza ibyo bumvikanye.

Ibi byabaye mu ijoro ryakeye ubwo hakinwaga umukino wa Super Cup wahuje APR BBC na RSSB Tigers ukarangira Tigers yegukanye iki gikombe itsinze amanota 78-68.

Muri BK Arena wabonaga hari itsinda ry'abafana basanzwe bamerewe ko ari abafana ba Rayon Sports bashyigikiye iyi kipe ya Tigers BBC.

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko ryari itsinda ry'abafana bagera kuri 20 aho bari bemerewe ibihumbi 200 by'amafaranga y'u Rwanda, bivuze ko buri umwe yagombaga guhabwa ibihumbi 10.

Nyuma y'umukino iyi kipe yagiye kwiyakirira Kimihurura ariko aba bafana bayifannye bangirwa kwinjira, uwabahaye akazi ababwira ko bagomba gutegereza agiye kuza kubavugisha.

Amasaha yicumye nta muntu uragaruka kubareba kugeza igihe cyo kwiyakira kirangiye batashye aho byari bimaze kuba saa munani z'ijoro zishyira saa cyenda, basanze ba bafana hanze, umwe ngo yasabye igikombe yifotoze nk'uko umwe muri aba yabibwiye ISIMBI, ahita afata moto arigendera.

Amakuru ISIMBI kandi yamenye ni uko iki gikombe ari Rwarutabura wagitwaye ariko ubu kikaba gifitwe na Wanyanza wari ubakuriye, akaba ategereje guhura n'ubuyobozi bwa Tigers babahe ibyo babemereye nabo babahe igikombe cyabo.

Igikombe Tigers yegukanye cyibwe n'abafana



Source : http://isimbi.rw/uko-igikombe-tigers-yatwaye-itsinze-apr-cyibwe-n-abafana-yabeshye-amafaranga.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)