Nyuma yo gukatirwa igihano cy'igifungo cy'umwaka umwe, umunyamideli Turahirwa Moses yahisemo kwitabaza Urukiko Rukuru asaba ko rwongera rugasesengura icyemezo cyafashwe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge cyamuhamije icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Uyu munyamideli wamenyekanye cyane binyuze mu nzu y'imideli ya Moshions, yari yarezwe ibyaha birimo gukoresha urumogi ndetse no kurutunda no kurubika.
Mu cyemezo cy'urukiko cyafashwe mu Ukuboza 2025, Urukiko rwaje gusanga ku cyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge nta bimenyetso bifatika byatanzwe, bityo agirwa umwere kuri icyo cyaha.
Ku rundi ruhande ariko, urukiko rwemeje ko yakoze icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw'urumogi, rumukatira igihano cy'igifungo cy'umwaka umwe, ariko rumukuriraho amagarama y'urubanza.
Nubwo yakatiwe igihano, ntiyanyuzwe n'icyo cyemezo, ahita ajuririra mu Rukiko Rukuru ku wa 28 Ukuboza 2025. Ikirego cye cyakiriwe ku wa 29 Ukuboza 2025, akaba ategereje ko urubanza rwe ruhabwa itariki yo kuburanishirizwaho.
Mu iryo buranisha, yari yagaragaje ko yicuza ku byabaye, asaba imbabazi sosiyete nyarwanda.
Yasobanuye ko yari amaze igihe ahanganye n'ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe byamugizeho ingaruka mu myitwarire ye, bigatuma yishora mu biyobyabwenge atabitekerejeho bihagije.
Yanongeyeho ko yamaze gufata icyemezo cyo kwisubiraho, aho yatangiye kwitabwaho n'abaganga b'inzobere kuva muri Gashyantare 2025.
Yavuze ko afashwa n'umuganga wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika umuha ubujyanama, agamije kumufasha kwitandukanya n'ibiyobyabwenge no gusubira ku murongo muzima w'ubuzima.
Source : http://isimbi.rw/turahirwa-moses-yajuriye-igihano-yari-yarahawe.html