Icurangitse mu mudiho wa kinyafurika! Byinshi kuri Ep nshya ya Logan Joe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuraperi Logan Joe yatangaje ko yitegura gushyira hanze umuzingo muto w'indirimbo yise 'Energy Ya Kweli' yiganjeho byinshi mu bihangano bicurangitse mu mudiho w'injyana z'umuziki wa kinyafurika.

Usibye kuba iyi EP yerekana icyerekezo gikeye mu rugendo rwe rwa Muzika, Logan Joe yasobanuye ko Energy Ya Kweli ikura iyi nyito mu buryo bw'imitungarize bw'amajwi y'indirimbo ziyiriho mu buryo bufitanye isano n'ubuzima bw'umugabane w'Afurika.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na ISIMBI, Logan yagize ati 'Njyewe meze neza kandi aho ndi kugana ni heza cyane. Energy Ya Kweli twayikoze mu muziki w'imbaraga wa gakondo n
Nyafurika."

Energy Ya Kweli yagizweho uruhare mu kuyitunganyiriza amajwi n'aba-Producer barimo Murillo, Yeah Man na Package. Logan Joe yemeza ko bayikoranye umuhate n'ubumenyi budasanzwe.

Ati 'Ndabizi ko buri mufana wange niyumva iyi EP azajya yumva umutima we uri gufunguka kuko yagizwemo uruhare n'aba-Producer bayishyizeho umutima n'ubwenge bwinshi.'

Logan Joe yemeje ko iyi EP igizwe n'indirimbo enye igomba kujya ahagaragara mu mpera za Gashyantare hariho indirimbo yamuhurije hamwe na Passy Kizito nk'indirimbo rukumbi yakoranye n'undi muhanzi izasohokaho.

Uyu ugezweho mu ndirimbo yise 'Treasure' yanasobanuye ko abakunzi be bakwiye gufata iyi EP nk'ikiraro kigomba kubasogongeza ku buryohe bw'inganzo ye yumvikana kuri album yitegura gushyira hanze muri Kanama uyu mwaka.

Logan Joe yagarutse ku mwihariko w'indirimbo ze ziri kuri EP agiye gusohora



Source : http://isimbi.rw/icurangitse-mu-mudiho-wa-kinyafurika-byinshi-kuri-ep-nshya-ya-logan-joe.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)