Umunyamakuru w'Imikino akaba na Nyiri SK FM, Sam Karenzi yavuze ko ubu abamurwanya bageze n'aho bakoresha abarwanya igihugu ngo bamute mu mutego.
Ibi uyu munyamakuru yabigarutseho nyuma y'inkundura y'amagambo akomeye amaze iminsi yumvikana hagati ye n'abandi banyamakuru ba siporo.
Uyu mwuka mubi wari umaze iminsi ututumba, wagiye ku karubanda byeruye bihereye ku banyamakuru bakorera Isibo Radio ubwo Ndayisaba Leonidas, wavuze ko Rayon Sports ishobora kuba igiye guha akazi abanyamakuru ba SK FM.
Ati 'Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, agiye kwirukana Ngabo Roben ushinzwe itumanaho muri Rayon Sports, yimike Karenzi cyangwa Lorenzo.'
Bukeye bwaho mu burakari bwinshi Sam Karenzi yavuze ko Rayon Sports idafite ubushobozi bwo kuba yahemba Lorenzo kuko amafaranga bamuhemba itayabona.
Ati "Ariko ibyo bitabapfu na byo mugiye kujya mubizana hano ngo tubivugeho? Mwagiye muha agaciro ibikwiriye kuba bihabwa agaciro? Uko inkende yurira igiti ni ko irushaho kugaragaza ubwambure bwayo.'
'Hari ibintu ubwabyo udakeneye gusobanura cyangwa gusubiza, ubwabyo ubyumva ahita yumva ko yataye umutwe. Lorenzo amafaranga ahembwa hano nta n'ubwo yegereye ayo Rayon Sports ishobora guhemba Ngabo, si no kungana, ahubwo ntiyegereye.'
Yunzemo ko Leonidas yamusabye akazi akakamwima ko n'iyo Radio bakorera ibahemba amafaranga make we ahemba abana bagitangira umwuga, yanashimanagiye ko afite ubushobozi bwo kubirukanisha aho bakora.
Uyu muriro wakomereje aho bakomeza kugenda baterana amagambo kugeza aho uyu munsi ku wa Kane tariki ya 12 Gashyantare 2026, mu Kiganiro Urukiko rw'Ikirenga rwa Siporo kuri SK FM, Sam Karenzi yavuze ko ubyihishe inyuma amuzi, n'abo akoresha abazi.
Yavuze ko habaye inama zirimo kwiga uburyo zakomeza kwatsa umuriro kuri Sam Karenzi, bakamusebya, aho yanahishuye ko harimo n'abanyamakuru bamwe na bamwe.
Sam Karenzi yameze nkugaragaza ko Mupenzi Eto'o ari we ubyihishe inyuma aho yagize ati 'Eto'o rwose barakurira udufaranga wakiteje imbere. Amafaranga ukorera muri APR yaguteza imbere utayakoresheje mu bipfu kuko bo ni ukuyarya, bavayo bakambwira ngo reka tuyarye nta Kundi, reka twirire utwihanganire tuyarye.'
Sam Karenzi yavuze ko ibitero Eto'o yagabye kuri Karasira Richard wari umuyobozi wa APR FC bikamuhira akamukuraho ariko kuri we arushywa n'ubusa kuko we nta mwanya runaka ashaka kwiyamamariza nta n'uwo ateganya ko aho ayobora ari aho ari kandi ntawahamukura.
Yavuze ko 'Kereka ikigize icyaha ariko mwaragishatse mwarakibuze, telefoni mwarazirikodinze aho nyuze hose mwabuzemo ikintu, uko meze abanzi biragoye ibyo. Ndi umuntu nanjye byambaho ariko imyitwarire yanjye nziko bigoye ko bazanshaka ngo bambone.'
Aha niho yahise avuga ko yahamagawe n'umuntu urwanya Igihugu, ahita amenya ko ari uwo bamuteze ngo amugushe mu mutego.
Ati 'Ni njoro nahamagawe n'umuntu ndaseka, ubanza batekereza ko ndi mugenzi wabo, hari umuntu wigeze kumpamagara kera ndi kuri Fine FM, nabwo hari utuntu nk'utwo, umuntu urwanya leta uzwi, bamwe twita ibigarasha, sinzi aho yari ari yampamagaje nimero yo mu Rwanda.'
Yavuze ko yamauhamagaye bwa mbere ntiyitabe kuko yari mu nama na Marchal Real Estate kuri Mariott Hotel, ahamuhamagara bwa kabiri, bwa gatatu abona kumwitaba.
Ati 'Nitabye telefoni numva arimo arisetsa setsa, ngo 'Karenzi amakuru se', ndamubwira ngo uri inde se? arambwira ngo ntabwo wamenye setuvugana buri munsi? Ndamubaza ngo tuvugana, uri inde? Ambwira amazina ye?'
'Turavugana buri munsi nkaba ntafite nimero yawe? Ubundi se uba hehe ko mperuka ufitanye ibibazo n'igihugu, ibibazo byawe n'igihugu warabikemuye? Numva arabyirengagije ngo ariko se Kare ko numva wahindutse, mpita mubwira ngo 'toka wowe wa mushenzi we mvugana na we iki', nkupa telefoni mpita nanamuboloka.'
Uyu munyamakuru yavuze ko hari udutego twinshi arimo ategwa, ngo bashobora kuzamubona ni umuntu ariko nta gahunda yabyo afite kuko ni umuturage agerageza gukurikiza gahunda zose z'igihugu.
Source : http://isimbi.rw/sam-karenzi-yavuze-uko-abamurwanya-batangiye-kumutumaho-abarwanya-leta-ngo.html