Ntabwo nsengana nawe -Zeo Trap ku gitutu cy'imyememere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Zeo Trap yagaragaje ko nta muntu ugomba kumubwiriza uko akoresha ibirango by'imyemerere n'amadini mu buhanzi bwe kuko nta mategeko ahuriweho abigenga.

Umuraperi Zeo Trap yavuze ko nta muntu ugira amategeko ye ku Mana bijyanye n'uko buri wese aba afite iyo yemera ari nabyo bituma atabona impamvu n'imwe ishobora gusunikira uwo ari wese kuza kumwumvisha ibyo yizera akarengaho akamubwiriza n'uko ashaka ko abyitwaramo.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na ISIMBI, uyu ukunze kwiyita Ihene y'agasozi yagize ati 'Ndabizi ko nta muntu wigeze abigiraho ikibazo kubera ko twakoresheje mu mashusho umusaraba n'ibindi byafashishwa mu iyobokamana ariko n'umuntu wakigira ntekereza ko utaza kunshyiramo ibyo wizera kandi tudasengana.'

Zeo Trap yakomeje yemeza ko mu mashusho y'indirimbo 'Yezu Kristo' yashyize hanze nta dini runaka yigeze akomozaho ahubwo ko yari arangamiye kwerekana uburyo ibijyanye n'intego z'uburyo ubwemeramana zagiye zihindagurika uko ibihe byagiye bishira.

Byiringiro Francois uri mu baraperi bagezweho muri iyi minsi, unafite imyenda yitiriye 'label' ye yise 'Kavu Music' afashirizamo barumuna be mu muziki ndetse akagira n'imyenda yise 'Visit Nyamirambo' agace avukamo yahishuye ko 'Kristu Yezu' ari yo ndirimbo ya nyuma mu zasohotse kuri album 'Ntabwo Anoga' ashyiriye hanze amashusho.

Yashimangiye ko mu mishinga y'umuziki ye igomba gukurikiraho harimo umuzingo muto w'indirimbo (EP) igomba gushyirwa hanze bitarenze mu kwezi gutaha.

Zeo Trap yavuze ko buri muntu agira imyemerere ye



Source : http://isimbi.rw/sinsengana-nawe-zeo-trap-ku-gitutu-cy-imyememere.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)