Umukinnyi w'Umunyarwanda, Noam Emeran wakiniraga FC Groningen mu cyiciro cya mbere mu Buholandi yamaze gutizwa mu ikipe yo mu cyiciro cya kabiri, Emmen FC.
Uyu mukinnyi wageze muri iyi kipe muri 2023 avuye muri Manchester United, yayisanze mu cyiciro cya kabiri barazamukana mu cyiciro cya mbere.
Ntabwo uyu mukinnyi yahiriwe muri iyi kipe cyane ko atigeze abona umwanya uhagije wo gukina nubwo yagiye agira ibibazo by'imvune ariko n'igihe yari muzima ntabwo yifashishijwe cyane, n'umwanya yahawe ntiyawubyaje umusaruro.
Uyu rutahizamu usatira anyuze ku mpande uhanzwe amaso n'Abanyarwanda kuba yaza kuzahura ubusatirizi bw'ikipe y'igihugu, yakiniye FC Groningen imikino 20 ayitsindira igitego kimwe.
Noam Emeran, umuhungu wa Emeran Fritz Nkusi wakiniye Amavubi, yamaze kuba yatizwa mu ikipe ya FC Emmen ikina mu cyiciro cya kabiri mu Buholandi. Ayisanze ku mwanya 14 n'amanota 29 mu gihe Den Haag ya mbere ifite 53.
Nta gihindutse ni uko uyu mukinnyi wagiye winangira gukinira u Rwanda, mu kwezi kwa 3 ashobora kuzagaragara mu bakinnyi bashya bashobora kuzakinira u Rwanda.
Source : http://isimbi.rw/noam-emeran-utegerejwe-mu-mavubi-yatijwe-mu-cyiciro-cya-kabiri.html