Miss Keesha yasabye abakobwa b'abanyarwandakazi kutagwa mu mutego w'amafaranga bashukishwa n'abagabo b'abanyamahanga bashaka kubatambamo ibitambo ku bapfumu kugira ngo bibonera ubutunzi budasanzwe.
Kayirebwa Marie Paul wegukanye ikamba rya Nyampinga ukunzwe cyane [Miss Popularity] muri Miss Rwanda 2021 yasobanuye ko hari benshi mu bagabo bo mu bihugu byo hanze y'u Rwanda by'umwihariko muri Afurika y'Iburengerazuba byiganjemo imyemerere ya gipfumu basabwa gushaka ibitambo birimo no kuryamana n'abana b'abakobwa bo mu bihugu runaka.
Mu kiganiro na ISIMBI, Keesha yavuze ko hari ubwo abapfumu bategeka aba bagabo gushaka ibintu byumvikana nk'ibigoranye birimo kuryamana n'umwana w'umukobwa utari uwo muri icyo gihugu unanutse kandi ufite isura nziza bigatuma atangira kuzenguruka kuri interineti ashaka uwo yashuka.
Ati 'Abagabo benshi bo muri Nigeria na Ghana babayeho mu buryo bwo gushakira ubutunzi mu kujya mu bapfumu. Hano ikiba, bagenda ku mbuga nkoranyambaga bashaka umukobwa umwe nk'uwo bamutegetse kuryamana nawe akamutangaho amafaranga yose ashoboka kugira ngo abone ibyikubye.'
Keesha wakunzwe kwifashishwa inshuro nyinshi mu ndirimbo z'abahanzi bafite izina rinini hano mu Rwanda yagaragaje ko igiteye inkeke kuri ubu ndetse kinakwiye no guhindurwa ari ubushishozi buke no kutagira amakenga kuri benshi mu banyarwandakazi bakunze kwisanga muri uwo mutego wo kwerekwa ingano y'amafaranga menshi babwiwe ko bagiye guhabwa icya rimwe.
Ati 'Iyo umwana w'umukobwa hano bamubwiye ngo 'ndaguha ibihumbi bine by'amadolari utegemo uze hanyuma nujya no gutaha nguhe andi nk'ayo' mu by'ukuri we ntabwo aba ari gutekereza ibindi. Ntamenye ko aba agutenzemo igitambo, birangira upfuye uhagaze umuvumo wose ukakujyaho hanyuma uwo mugabo agahita yinjiza amafaranga akubye inshuro nyinshi utwo yaguhaye.'
Muri 2018 Miss Mutesi Jolly yatangaje uburyo hari umugabo wamwandikiye kuri Instagram, akamubwira uburyo yamukunze, ko ndetse yifuza ko bahura bakaganira, uwo mugabo ngo yamubwiye ko azamwoherereza itike n'ibindi byose hanyuma akamusanga mu mahanga aho aba.
Nubwo uyu mukobwa yavuze ko yabyanze, agakomeza kumubera ibamba burundu si umwihariko we, hari n'abandi benshi byabayeho ariko gushikama ngo bavuge ngo 'oya' bikanga, agatima kagakomeza kurehareha.
Keesha ashimangira ko inama kuri uku kureshywa kw'abakobwa igomba kudasigana no kunyurwa n'utwo bita duke kuri bo ari byo bizatuma bakomeza kurama ndetse bakirinda gukururwa n'ibyifuzo by'uko bagenzi babo bagaragara ku mbuga nkoranyambaga mu gihe batari babigirira ubushobozi.
Source : http://isimbi.rw/miss-keesha-yahishuye-uko-abakobwa-b-abanyarwandakazi-batangwamo-ibitambo-mu.html