5K Etienne yakoze umurenge #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyarwenya Iryamukuru Etienne uzwi nka 5K Etienne yasezerenye mu mategeko n'umukunzi we yari amaze umunsi yambitse impeta.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Gashyantare 2026 ni bwo nyuma y'inkubiri y'urukundo no gusangira amarangamutima hagati yabo, 5K Etienne na Uwizeyimana Josiane basezeranye imbere y'amategeko kubana mu bibi no byiza.

Etienne na Josiane bari bamaze imyaka ibiri bakundana nyuma yo guhurira mu bukwe bari batashye, basezeranye ku biro by'Umurenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo kuri iki gicamunsi.

Amakuru ISIMBI yamenye avuga uyu musore wamenyekanye cyane mu itsinda rya Bigomba guhinduka ryakoraga urwenya aho yakoranaga na Mazimpaka Japhet waje kuba umunyamakuru ategura gukora ubukwe vuba aha.

5K Ethienne yambitse impeta umukunzi we ku mugoroba w'itariki 3 Gashyantare 2026, mu birori byabereye ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali byitabirwa n'inshuti zabo bombi.

5k Etienne yasezerenye imbere y'amategeko na Josiane



Source : http://isimbi.rw/5k-etienne-yakoze-umurenge.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)