Myugariro wa APR FC, Niyigena Clement yavuze ko Gasogi United baba bayitsinze ibitego byinshi bigera muri bitanu ariko amahirwe yose babonye ntibabasha kuyabyaza umusaruro.
Ni nyuma y'umukino w'umunsi wa 18 wa shampiyona ya 2025-26 waraye ubereye muri Kigali Pele Stadium bakayitsinda ibitego bitatu ku busa.
Nyuma y'uyu mukino, Niyigena Clement akaba yabwiye ISIMBI ko wari umukino waboroheye cyane ndetse bari kuwutsinda ibitego bigera muri 5.
Ati "Wari umukino woroshye. Gasogi United tuba twayitsinze byibuze ibitego bitanu. Icyabuze ni uko amahirwe twabonye yose atagiyemo kandi ni umupira w'amaguru ntabwo watsinda amahirwe yose ubonye."
Nyuma yo gutsinda uyu mukino, APR FC ikaba yahise ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona aho ifite amanota 36, Al Hilal iyikurikiye ifite 35 n'aho Police FC ikagira 34.
APR FC izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu tariki ya 7 Gashyantare 2026 ikina na Bugesera mu mukino w'umunsi wa 19 uzabera mu Bugesera.
Source : http://isimbi.rw/gasogi-tuba-twayitsinze-5-niyigena-clement.html