Doja Cat agiye gutaramira i Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyamamarekazi ku rwego mpuzamahanga, Doja Cat amaze kwemeza ko agiye gutaramira i Kigali mu iserukiramuco ryitwa 'Move Afrika' riteganyijwe kubera muri BK Arena mu kwezi gutaha.

Uyu muhanzi watsindiye ibihembo bya Grammy ni we uzayobora ku nshuro ya gatatu igitaramo cya Move Afrika, gitegurwa na Global Citizen ku bufatanye na pgLang ya Kendrick Lamar.

Igitaramo cyo mu Rwanda kizabera muri BK Arena ku wa 17 Werurwe 2026, mbere y'uko bakomereza muri Afurika y'Epfo.

Ni no ku nshuro ya mbere kandi mu rugendo rwe rw'umuziki, Doja Cat azaba ageze ku mugabane wa Afurika gutaramira abafana be.

Nubwo yari ategerejwe muri festival ya 'Hey Neighbour' itabashije kuba mu 2025 ndetse Isimbi yamenye ko agomba kuzahurira ku rubyiniro n'abahanzi bakomeye bo mu Rwanda.

Doja Cat ategerejwe i Kigali



Source : http://isimbi.rw/doja-cat-agiye-gutaramira-i-kigali.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)