APR BBC ntabwo yahiriwe n'ijoro ryakeye kuko yatunguwe n'ikipe ya RSSB Tigers BBC ikayitwara igikombe kiruta ibindi mu gihugu 'Super Cup' iyitsinze amanota 78-68.
Ejo ni bwo hakinwaga umukino wo guhatanira Super Cup 2026 mu bagabo n'abagore muri Basketball, uhuza ikipe yatwaye Shampiyona n'iyatwaye Rwanda Cup.
Mu bagabo APR BBC yegukanye Shampiyona yakinaga na RSSB Tigers yatwaye Rwanda Cup, ni umukino benshi bumvaga ushobora kuza korohera APR ariko siko byagenze.
RSSB Tigers ubona ko yiyubatse ndetse ishaka gutanga akazi aho yasinyishije abakinnyi nka; Anthony Tarke, Albert Odero, Antino Jackson, Hagumintwari Steven, Shyaka Olivier, Nyamwasa Bruno na Bizimungu Paul.
Aba bakaba baraje biyongera kubo iheruka kongera amasezera nka Pitchou Manga, Ishimwe Lars, Irutingabo Fiston na Icyishatse Herve.
Aba bakinnyi bafite inararibonye bakaba bagoye APR BBC cyane ko abenshi bajyaga bahangana bari muri REG na Patriots, bayifashije kwegukana agace ka mbere ifite amanota 25-22.
Antino Alvalezes Jackson wahuraga n'ikipe yahozemo, Odero Albert Einstein ni bamwe mu bakomeje gufasha Tigers maze bajya kuruhuka ari 47 kuri 44 ya APR BBC.
APR BBC yagerageje gushaka uko yakuramo aya manota ariko ahubwo ikinyuranyo gikomeza kugenda kizamuka, Tigers ibatsinda 78-68 yegukana iki gikombe ku nshuro ya mbere, cyakinwaga ku nshuro ya 2 cyane ko umwaka ushize APR BBC yari yacyegukanye itsinze REG BBC.
Igikombe cya Super Cup mu Bagore cyegukanywe na APR WBBC yatsinze REG WBBC amanota 75-62.
Source : http://isimbi.rw/apr-yatunguwe-na-tigers-iyitwara-igikombe-cya-super-cup.html