Miss Nishimwe Naomie yabwiye umugabo we amagambo akomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyampinga w'u Rwanda mu 2020, Nishimwe Naomie, yifurije umugabo we Michael Tesfay isabukuru y'amavuko mu butumwa bwuje urukundo n'ishimwe, agaragaza byimazeyo uko amwiyumvamo n'akamaro amufitiye mu buzima bwe bwa buri munsi.

Ubu butumwa Naomie yabunyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Mutarama 2025, aho yagaragaje amagambo yuje ibyishimo n'urukundo rwinshi, amwifuriza ibyiza uyu munsi no mu buzima bwe bwose.

Yifashishije tariki ya 20 Mutarama 2026 nk'umunsi w'isabukuru ye nk'umwanya wo kongera kumushimira no kumwereka urukundo amufitiye.

Yagize ati 'Isabukuru nziza cyane kuri wowe rukundo rwanjye. Ndakwifuriza ibyiza gusa uyu munsi no mu buzima bwawe bwose.'

Miss Nishimwe Naomie yakomeje agaragaza ko Michael Tesfay ari umuntu umubera umurinzi n'aho yumva atekanye, avuga ko ari we uhora yita ku buzima bwe n'imibereho ye, akabikora mu buryo budasanzwe. Yanavuze ko uburyo amwitaho ari bwo adahwema gukunda no guha agaciro.

Ati 'Uri umurinzi wanjye. Uri aho numva ntekanye, kandi uri umuntu uhora wita ku buzima bwanjye. Ntujya ubyitwaramo nk'ibisanzwe, kandi ibyo ndabikunda cyane.'

Mu magambo yuzuyemo icyifuzo cyiza n'urukundo rwinshi, Naomie yanifuje ko umugabo we yagira ubuzima burebure kandi bwiza, ku buryo yazabona n'abuzukuru b'abuzukuruza inshuro nyinshi, agaragaza icyizere n'icyifuzo cy'ejo hazaza huzuye umugisha.

Yagize ati 'Ndifuza ko ubaho ubuzima bwiza kandi burebure cyane, burebure bihagije ku buryo wazabona n'abuzukuru b'abuzukuru bawe inshuro nyinshi.'

Aba bombi basezeranye imbere y'amategeko ku wa 27 Ukuboza 2024 mu Murenge wa Kimihurura, naho ubukwe n'imihango irimo gusezerana imbere y'Imana ibera mu rusengero rwa Women Foundation Ministries no kwakira abatumiwe byabereye ku Intare Conference Arena biba tariki ya 29 Ukuboza 2024.

Miss Nishimwe Naomie yatomagije umugabo we



Source : http://isimbi.rw/miss-nishimwe-naomie-yabwiye-umugabo-we-amagambo-akomeye.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)