Wasanga abakinnyi bashya ba Rayon boroshye kurusha abo isanganywe - Ishimwe Pierre #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre yavuze ko bubaha Rayon Sports batitaye ku by'abakinnyi bashya kuko wasanga ari n'abaswa kurusha abo isanganywe.

Yabitangaje mu myitozo ibanziriza iya nyuma APR FC yakoze kuri uyu wa Kane yitegura umukino wa Super Cup izahuramo na Rayon Sports ku wa Gatandatu kuri Stade Amahoro.

Ishimwe Pierre yavuze ko nka APR FC batitegura uyu mukino bitaye ku bakinnyi iyi kipe yaba yaraguze, ahubwo bubaha izina Rayon Sports gusa.

Ati "Ntabwo tubizi, twebwe twubaha izina Rayon Sports. Twarabibonye baraje ariko wasanga boroshye kurusha abari bahasanzwe ariko twebwa tuzaba tugiye gukina na Rayon Sports ntabwo twitaye ku by'abakinnyi."

APR FC ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026 izakina na Rayon Sports mu mukino w'igikombe kiruta ibindi mu gihugu "Super Cup".

Rayon Sports ishobora kuzakinisha abakinnyi bayo bashya yaguze batandatu nibaba babonye ibyangombwa.

Abo bakinnyi ni Kwizera Olivier, Bienvenu Vigninou, Ramazani Tshimanga Tshilemb, Faustin Lakau Kitoko (yabonye ibyangombwa), Yannick Bangala na Ben Aziz Dao (yabonye ibyangombwa)..

Ishimwe Pierre yavuze ko Rayon Sports iby'abakinnyi bashya batabyitayeho



Source : http://isimbi.rw/wasanga-abakinnyi-bashya-ba-rayon-boroshye-kurusha-abo-isanganywe-ishimwe-12469.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)