Gabon yatsinze u Rwanda hitegurwa igikombe cya Afurika (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'Igihugu ya Gabon yaraye itsinze u Rwanda ibitego 31-29 mu rwego rwo kwitegura igikombe cya Afurika cya Handball kizabera mu Rwanda muri uku kwezi.

Ni umukino waraye ubereye muri Petit Stade aho ibihugu byombi bishaka kwinjira mu irushanwa nyir'izina byariteguye bishoboka.

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda iyobowe n'umutoza, Mr. Hafedh Zouabi ikaba yaranamaze kwinjira mu mwiherero, ntabwo yahiriwe n'uyu mukino kuko Gabon yamugiye imbere kugeza umukino urangiye.

Igice cya mbere cyarangiye Gabon iyoboye n'ibitego 18-16 ni mu gihe umukino warangiye ari 31-29.

U Rwanda ruzagaruka mu kibuga ku Cyumweru rukina umukino wa kabiri wa gicuti na Cameroun.

Igikombe cya Afurika cya Handball kigiye kuba ku nshuro ya 27, kizabera mu Rwanda kuva tariki 21 Mutarama kugeza 31 Mutarama 2026.

U Rwanda ruri mu itsinda A kumwe na Algeria, Nigeria na Zambia.

U Rwanda rwatsinzwe na Gabon mu mukino wa gicuti



Source : http://isimbi.rw/gabon-yatsinze-u-rwanda-hitegurwa-igikombe-cya-afurika-amafoto.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)