Uwera Jean Maurice yahaye isezerano Perezida Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwera Jean Maurice yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame kuba yamugiriye icyizere amusezeranya kutazamutenguha.

Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yateranye ejo hashize tariki ya 28 Mutarama 2026, byashyize abayobozi mu myanya itandukanye, Uwera Jean Maurice usanzwe ari umunyamakuru agirwa Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Uwera Jean Maurice yashimiye bikomeye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye, amusezeranya ko atazamutenguha.

Ati "Ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku cyizere mwangiriye mumpa inshingano zo kuba umuvugizi wungirije wa Guverinoma. Ndabizeza gutanga umusanzu wanjye mu guharanira icyateza imbere Abanyarwanda no gushyira umuturage ku isonga."

Agiye kuri izi nshingano asimbura Alain Mukuralinda witabye Imana muri Mata 2025 azize uburwayi bwo guhagarara k'umutima.

Muri Mutarama 2025 ni bwo mukuru w'umuraperi Jay Polly, Uwera Jean Maurice wamenyekanye nk'umunyamakuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru (RBA), by'umwihariko mu biganiro nka 'Waramutse Rwanda' n'amakuru ya Televiziyo y'u Rwanda, byavuzwe ko yahawe akazi ko kuyobora SK FM.

Ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika @PaulKagame ku cyizere mwangiriye mumpa inshingano zo kuba umuvugizi wungirije wa Guverinoma. Ndabizeza gutanga umusanzu wanjye mu guharanira icyateza imbere Abanyarwanda no gushyira umuturage ku isonga. pic.twitter.com/UgRLAOztC1

â€" UWERA Jean Maurice (@UweraJeanMauice) January 28, 2026

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame



Source : http://isimbi.rw/uwera-jean-maurice-yahaye-isezerano-perezida-kagame.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)