Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y'amahanga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri w'Ububanyi n'Amaganga n'Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yatangaje ko gahunda yo kubahiriza amasezerano y'amahoro yashyiriweho umukono i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025 bisaba gukora ibikorwa bifatika aho kuvuga amagambo no gutanga amasezerano atazasohozwa.

 

Yabitangaje nyuma y'uko FARDC ku 29 Werurwe 2026 yatangaje ko yohereje Umugaba Wungirije i Kisangani ngo atangize ibikorwa byo kwambura intwaro abarwanyi ba FDLR.

RDC yavuze kenshi ko umutwe wa FDLR u Rwanda ruyishinja gukorana na yo ari urwitwazo, u Rwanda rukerekana ko abarwanyi bawo bari mu ngabo za FARDC haba ku rugamba mu Burasirazuba bwa Congo n'i Kinshasa, ndetse bamaze igihe bigisha ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umugaba Wungirije w'Ingabo za RDC, Lt Gen Nduru Jacques Ychaligonza, ku wa 29 Werurwe 2026 yabwiye itangazamakuru ko yoherejwe mu Burasirazuba bw'igihugu mu gace ka Kisangani bikorwa byo gutegura ibikorwa byo kwibasira FDLR.

Ati 'Bagomba gutanga intwaro zabo ku bushake cyangwa ku ngufu.'

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Olivier Nduhungirehe, anyuze ku nkuru yasohowe na RFI, ivuga ku byo RDC yavuze byo kwambura FDLR intwaro yavuze ko amasezerano atazubahirizwa mu magambo ahubwo ari ibikorwa.

Ati 'Gushyira mu bikorwa amasezerano y'Amahoro n'ubufatanye mu by'ubukungu ya Washington bisaba ibikorwa bifatika, aho kuba amagambo avugirwa ubusa, amasezerano atubahirizwa, ubukangurambaga butarangira cyangwa ukutumvikana kwa guverinoma ku kibi kiri mu mutwe w'abajenosideri wa FDLR.'

Gahunda y'ibikorwa by'ingabo [CONOPS] iri mu masezerano y'amahoro u Rwanda na RDC byasinyiye i Washington, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuga ko gukuraho ingamba z'ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho bizabanzirizwa n'ibikorwa by'ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo gusenya umutwe w'iterabwoba wa FDLR.

Col (Rtd) Nshimiyimana Augustin alias Col Bora wabaye muri FDLR yabwiye IGIHE ko imvugo za FARDC ku gusenya FDLR zitazashyirwa mu bikorwa kuko abo bashaka kwambura intwaro ari bo bazibaha.

Ati 'Niba koko babitangije nibahere i Kinshasa kuko n'i Kinsasa FDLR iriyo, haba muri FARDC hari aba-FDLR barimo, n'uyu munsi bamwe mu bo twabanaga bari i Kinshasa […] biriya ni uburyo bwo kujijisha kuko babiteganya ntabwo babitangaza kuriya ahubwo bakagombye guhita babafata batanabivuze kuko n'ubundi aho bari bari kumwe na FARDC. Barabahiga hehe se kandi bari kumwe?'

Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga yigeze kuvuga ko FDLR igizwe n'abarwanyi bari hagati ya 7000 n'ibihumbi 10.

U Rwanda rushimangira ko rukomeye ku kubahiriza amasezerano y'amahoro n'ubufatanye mu by'ubukungu yasinyiwe i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025, ndetse rushyigikiye inzira y'ibiganiro ya Doha.

Rwizera ko amasezerano yagezweho akwiye gutangira gushyirwa mu bikorwa ndetse ko urwego rwagenwe rugomba kugenzura iyubahirizwa ryayo ari ingenzi mu guhamya ko buri wese akora ibyo yemeye kandi rugafasha mu kubishyira mu bikorwa.



Source : https://rushyashya.net/minisitiri-amb-nduhungirehe-yavuze-ku-bikarito-fardc-fdlr-irimo-gukinga-mu-maso-yamahanga/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)