Ntituramenya niba tubyemera cyangwa tubyanga - Chairman wa APR FC ku igenda rya Niyigena Clement muri Al Hilal #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko bakiriye ubusabe bwa Al Hilal yifuza myugariro wayo Niyigena Clement ariko bataricara ngo bafate umwanzuro.

Hamaze iminsi inkuru mu itangazamakuru ko uyu myugariro ufatiye runini APR FC yifuzwa bikomeye n'iyi kipe yo muri Sudani ikina muri Shampiyona y'u Rwanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo habyutse amakuru ko yamaze gusinyira iyi kipe amasezerano y'imyaka 3, ni mu gihe yari asigaje amasezerano y'amezi 6 gusa muri APR FC.

Mu kiganiro Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yahaye ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko bakiriye ubusabe bwa Al Hilal ejo hashize ariko bataricara ngo bafate umwanzuro.

Ati "Oya ntaho arajya. Twakiriye ubusabe bwa Al Hilal ejo hashize ariko ntabwo turicarana n'abatekinisiye ngo turebe niba tubyemera cyangwa tubyanga. Ubuyobozi nibumara kwicarana bukabyigaho ni bwo tumenya icyo gukora."

Niyigena Clement usigaranye amezi 6, amakuru avuga ko atifuza kongera amasezerano muri iyi kipe, akaba bivugwa ko Al Hilal yiteguye kumutangaho agera ku 120 by'amadorali.

Niyigena Clement mu muryango winjira muri APR FC



Source : http://isimbi.rw/ntituramenya-niba-tubyemera-cyangwa-tubyanga-chairman-wa-apr-fc-ku-igenda-rya.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)