Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry yavuze ko abakinnyi bose bashya uko ari batandatu bose biteguye umukino wa APR FC ejo.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Mutarama 2026 mu myitozo ya nyuma itegura umukino wa Super Cup.
Uyu mukino uzahuza APR FC na Rayon Sports ejo ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026 kuri Stade Amahoro.
Bruno Ferry ubwo yari abajijwe niba abakinnyi bashya batandatu yaguze bahari, yavuze ko bose biteguye.
Ati "Yego, ndumva bose bahari kandi biteguye, nta kibazo bafite."
Abakinnyi bashya Rayon Sports yaguze barimo Kwizera Olivier, Tshimanga Tshilemb, Yannick Bangala, Aziz Ben Dao, Likau Kitoko na Bienvenu Vigninou.
Rayon Sports imaze guhura na APR FC inshuro 2 kuri Super Cup izo nshuro zose APR FC yaratsinzwe, 2017 Rayon Sports yabatsinze 2-0 n'aho 2023 ibatsinda 3-0.
Source : http://isimbi.rw/umutoza-wa-rayon-sports-yavuze-ku-bakinnyi-badahari-ku-mukino-wa-apr-fc.html