Umutoza wa APR FC, Taleb ari mu ihurizo rikomeye ryo kumenya abakinnyi agomba kubanza mu mukino wa Rayon Sports ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu.
Ejo tariki ya 10 Mutarama 2026 ni bwo hari umukino wa Super Cup wa 2025 uzahuza APR FC na Rayon Sports saa 18h30' kuri Stade Amahoro.
Kugeza ubu umutoza wa APR FC yashyushye umutwe yibaza uburyo azahagarika ikipe ye mu kibuga kuri uyu mukino w'amakipe y'abakeba mu Rwanda.
Muri rusange bakubwira ko mu yindi myanya nta kibazo gihari ahubwo yageze mu kibiga hagati maze umutwe urashyuha yibaza batatu bazabanzamo mu gihe afite bane bameze.
Ubu aribaza hagati ya Ronald Ssekiganda, Seidu Yussuf Dauda, Memel Dao na Ruboneka Bosco ugomba kujya hanze.
Mu mukino uheruka guhuza aya makipe ntabwo Dao yari ahari kandi baratsinze aribaza niba atakwicara gusa hakaba ikibazo ko ari we mukinnyi ikipe ifite ushobora kurema uburyo bwinshi.
Taleb arimo gutekereza kuba yakinisha Ruboneka Bosco ku ruhande nk'uko bajya bamuhengeka, byaba bivuze ko Mugisha Gilbert yajya ku ntebe y'abasimbura.
Abandi bakinnyi bo ni abasanzwe Isimwe Pierre, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Ssekiganda Ronald, Dauda Yussif, Memel Dao, William Togui Mel na Cheikh Djibril Ouattara
Source : http://isimbi.rw/umutoza-wa-apr-fc-yashyushye-umutwe.html