Weasel Manizo yemeje ko Teta Sandra yamutaye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urugo rwa Weasel Manizo n'umugore we Teta Sandra rwongeye kumvikanamo umwiranye ukomeye nyuma y'uko uyu muhanzi wo muri Uganda yemeje ko yatanywe abana n'uyu munyarwandakazi.

Mu gihugu cya Uganda, kuri ubu havugwa umwuka mubi wongeye kwadika mu rugo rw'umuhanzi Weasel Manizo n'umugore we Teta Sandra.

Ibi byongeye kugarukwaho nyuma y'amashusho Weasel yifatiye ari kumwe n'abana be, akajya hanze agasakazwa ku mbuga nkoranyambaga.

Aya mashusho yasakajwe bwa mbere n'umukoresha w'imbuga nkoranyambaga uzwi muri Uganda witwa José da Blogga, ahita yakirwa ubwuzu n'ibitangazamakuru bikurikirana imyidagaduro muri iki gihugu.

Mu mashusho yagiye hanze, Weasel agaragara ari kumwe n'abana be, abaza niba bakumbuye nyina, anavuga ko yabasize akagenda yanyweye, amagambo yafashwe na benshi nk'agaragaza intimba n'agahinda.

Weasel kandi muri ayo mashusho yagarutse ku kuba Teta Sandra yaragiye ajyanye na telefone ye ngendanwa, ibintu byakomeje guteza urujijo mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kwibaza ku byabaye hagati yabo.

Nubwo aya mashusho yakomeje kuvugisha benshi, yaba Weasel cyangwa Teta Sandra nta n'umwe uragira icyo atangaza ku mugaragaro ku kibazo bagiranye.

Ibi bibaye nyuma y'igihe gisa n'agahenge cyari kimaze kitumvikana inkuru z'induru cyangwa amakimbirane hagati yabo, nyamara umubano wabo umaze igihe waranzwe n'ibibazo bitandukanye.

Aya makuru yongeye kwaduka nyuma y'uko muri 2025, inkuru zabo zongeye gufata indi ntera ubwo Teta Sandra yagongaga Weasel, bikamuviramo kujyanwa kwa muganga kwivuza ibikomere.

Nubwo uyu mugore yari yabanje gutabwa muri yombi, Weasel yaje kumusabira imbabazi, Polisi iramurekura.

Weseal yavuze ko umugore we Teta Sandra yamutaye



Source : http://isimbi.rw/weasel-manizo-yemeje-ko-teta-sandra-yamutaye.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)