Uko FERWAFA izasarura arenga miliyoni 200 Frw mu bakinnyi b'Abanyamahanga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru mu Rwanda ryatangaje ko mu mwaka wa 2026 rizinjiza arenga miliyoni 200 z'Amafaranga y'u Rwanda avuye mu bakinnyi b'Abanyamahanga bakina muri Shampiyona y'u Rwanda.

Byavugiwe mu Nteko Rusange ya FERWAFA ubwo hagaragazwaga ahazava Ingengo y'Imari ingana na 14,627,652,743 Frw izakoreshwa mu mwaka wa 2026.

Muri aya mafanga biteganyijwe ko hari amafaranga y'u Rwanda angana na 73,250,000 azatangwa na perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice akaba ari amafaranga agenerwa na CAF yo kumufasha mu bikorwa bya buri munsi, we akaba yarahisemo kuzayatanga akajya mu guteza imbere umupira w'amaguru.

Muri aya mafaranga kandi hari miliyoni zirenga 200 z'Amafaranga y'u Rwanda azava mu bakinnyi b'abanyamahanga bakina muri Shampiyona y'u Rwanda.

Nshuti Thierry Komiseri ushinzwe umutungo yavuze ko uburyo amafaranga azava muri aba bakinnyi b'abanyamahanga ari igihe amakipe azaba agiye kubandikisha kuko umukinnyi umwe kumwandikisha ari miliyoni 2 Frw.

FERWAFA iteganya kuzinjiza 6,178,952,743 Frw avuye muri Ministeri ya Siporo akaba azakoreshwa ku bizagenda mu ikipe y'Igihugu, Irerero rya Bayern, imishahara no kubaka ibibuga bya 'Mini Foot'.

Iteganya kuzabona 2,270,750,000 Frw azava muri FIFA Forward 3.0 azakoreshwa mu kugura ibikoresho, ingendo z'ikipe y'igihugu n'ibindi. Hari kandi amafaranga ya FIFA Forward Project Fund angana na 1,805,307,780 Frw.

FERWAFA kandi izabona amafaranga ya TDS azajya mu bikorwa byo guteza imbere umupira w'amaguru uhereye mu bato, kwishyura abatoza, ubwishingizi bizatwara angana 483, 450,000 Frw. Hari amafaranga ya CAF Impact angana na 512,750,000 Frw.

Hari miliyoni 158 zizava muri PSG Academy. FERWAFA iteganya ko ahandi hantu hose iteganya kuzakura amafaranga bazahakura 3,147,192,220 Frw.

FERWAFA muri 2026 izakoresha arenga miliyari 14 z'amafaranga y'u Rwanda



Source : http://isimbi.rw/uko-ferwafa-izasarura-arenga-miliyoni-200-frw-mu-bakinnyi-b-abanyamahanga.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)