APR FC vs Rayon Sports: Abakinnyi batanu bo kwitondera uyu munsi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Harabura amasaha abarirwa ku ntoki, amakipe abiri y'amakeba mu Rwanda, Rayon Sports na APR FC zigacakirana mu mukino w'Igikombe kiruta Ibindi mu Gihugu 'Super Cup'.

Ni umukino ugomba kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026 kuri Stade Amahoro i Remera saa 18h30'.

Amateka agaragaza ko APR FC itarabasha gutsinda Rayon Sports ku mukino w'Igikombe kiruta ibindi kuko inshuro zose aya makipe yahuye, Rayon Sports yatsinze.

Muri 2017 Rayon Sports yegukanye iki gikombe itsinze APR FC 2-0 mu mukino watangiriye i Rubavu ukaza gusorezwa i Kigali, nyuma y'uko kuri Stade Umuganda umuriro waje kubura.

Aya makipe aheruka guhura kuri Super Cup 2023 nabwo APR FC yatsinzwe uyu mukino ibitego bitatu ku busa mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Abakinnyi bo kwitega kuri buri kipe

Uyu ni umukino amakipe yombi aba yiteguye ashaka gutsinda kuko ashobora kwirukanisha umutoza umwe mu gihe undi yaba arimo aririmbwa.

Iyo ugiye kureba uko amakipe yombi ahagaze kuri ubu, wavuga ko APR FC ari yo ihabwa amahirwe bitewe n'uko abakinnyi bayo bamenyeranye mu gihe Rayon Sports yo yongeyemo amaraso mashya menshi ndetse bakaba ari wo mukino wabo wa mbere bagiye gukina.

Kwizera Olivier

Ni umunyezamu mushya wa Rayon Sports, ni umwe mu bakinnyi bitezwe kuri uyu mukino kuko nyuma yo kuyigarukamo ashaka kwemeza ko akiri wa wundi abantu bamenye akora itandukaniro mu mukino.

Ni igihe cyiza cyo kwerekana ko n'ikipe y'Igihugu Amavubi yakongera kumutekerezaho, abamwegereye bakubwira ko yifuza gukina uyu mukino nk'aho ari wo wa nyuma.

APR FC igomba kuza itiraye izi ko mu izamu harimo umunyezamu ushobora kugumisha ikipe ye mu mukino bitandukanye n'abo yari isanganywe. Ikindi ni uko ari umunyezamu wayikiniye kandi ukeneye kongera kwemeza ko agikomeye, rero bagomba kuza biteguye ko mu bakinnyi bari buyigore Kwizera Olivier arimo.

Ndikumana Asman

Uyu ni rutahizamu w'Umurundi ukinira Rayon Sports, ni umukinnyi ubwugarizi bwa APR FC bugomba kuza kwitondera kuko ni umukinnyi ukinisha ubwenge bwinshi, utsindisha umutwe n'amaguru kandi ufite imbaraga nyinshi.

Ni rutahizamu bidasaba kubona amahirwe menshi ngo abe yatsinda, uburyo buke abona aba yiteguye kuba yabubyaza umusaruro.

Cheikh Djibril Ouattara

Ni rutahizamu wa APR FC ukomoka muri Burkina Faso, uwavuga ko ari inzozi mbi kuri Rayon Sports ntiyaba abeshye, n'ubu barakibuka ibyo bakoreye ku mukino wa nyuma y'Igikombe cy'Amahoro cya 2025.

Ouattara wavuga ko atihuta cyane ariko iyo afashe umupira ateza ibibazo bikomeye, azi gucenga, azi gutsinda, azi guhagarara neza mu kibuga mu mwanya wa nyawo mu gihe cya nyacyo ni umukinnyi bidasaba amahirwe arenze amwe ngo atsinde, ni we mukinnyi muri APR FC baba bizeye ko isaha n'isaha yabona amahirwe bitari bumusabe aya kabiri. Ubwugarizi bwa Rayon Sports burasabwa kwitondera cyane uyu rutahizamu.

Ruboneka Bosco

Ushobora kuvuga ngo ntabwo atsinda ariko ni umukinnyi ukunda kugaragara cyane ku mikino mikuru. Uyu munyarwanda ukina mu kibuga hagati atanga akazi gakomeye kubo bahanganye, afasha ikipe mu busatirizi kandi aba afite imbaraga, imikino myinshi yakinnye na Rayon ari muri APR FC, byarangiraga atowe nk'umukinnyi w'umukino, urumva ko atari umukinnyi wo kujenjekera.

Memel Raouf Dao

Undi mukinnyi Rayon igomba kwitondera ni Memel Raouf Dao. Ni umukinnyi ukina afasha abataha izamu ukomoka muri Burkina Faso.

Dao ni umukinnyi bigoye kwambura umupira kandi ukorerwaho amakosa menshi, azi gucenga kandi agana ku izamu, urebye ku mpande zombi ni we mukinnyi ufite ubushobozi bwo gutanga imipira yavamo ibitego igoranye cyane kubo bahanganye.

Dao azwiho kurema uburyo bwinshi mu mukino ku buryo bishobora kutaza korohera ikipe ya Rayon Sports, birasaba ko agomba kuba afite umuntu umucungira hafi.

Ruboneka Bosco byitezwe ko ari buze guha akazi Rayon Sports
Rutahizamu Cheikh Djibril Ouattara ni uwo kwitondera kuri uyu mukino
Memel Dao ugiye gukina derby ye ya mbere, byitezwe ko ari butange akazi
Ubwugarizi bwa APR FC burasabwa guhoza ijisho kuri Ndikumana Asman
Kwizera Olivier ni umukinnyi na we wo kwitega kuri uyu mukino



Source : http://isimbi.rw/apr-fc-vs-rayon-sports-abakinnyi-batanu-bo-kwitondera-uyu-munsi.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)