U Rwanda ntirwabashije gutsinda Gabon mu gikombe cya Afurika (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

U Rwanda rwananiwe kujya mu makipe 2 ahantanira Igikombe cya Perezida "President Cup" mu gikombe cya Afurika cya Handball kirimo kubera mu Rwanda, ni nyuma yo gutsindwa na Gabon.

Guhera tariki ya 21 Mutarama mu Rwanda harimo kubera Igikombe cya Afurika kirimo kuba ku nshuro ya 27.

Ntabwo U Rwanda rwagize amahirwe yo kurenga itsinda, rukaba ahubwo rwarisanze mu makipe ahataniye Igikombe cya Perezida "President Cup" (umwanya 9-16).

Rwatsinze Uganda na Zambia, rukaba rwahuye na Gabon aho rwasavwaga gutsinda kugira ngo ruge mu makipe abiri ahatanira umwanya wa 9-10 ari nayo avamo itwara President Cup.

Mu mukino wabaye uyu munsi muri Petit Stade ikaba yaje gutsindwa na Gabon ibitego 32-28.

U Rwanda rwatangiye neza ndetse ruyoboye umukino aho amakipe yagiye kuruhuka ruri imbere n'ibitego 18-14.

Gabon yagarutse mu gice cya kabiri ishyiramo imbaraga birangira Gabon itsinze ibitego 32-28.

Bivuze ko Ganon yatsinze u Rwanda ari yo ijya guhatanira iki gikombe na Cameroun yatsinze Congo Brazzaville.

U Rwanda ejo ruzahura na Congo mu guhatanira umwanya 11-12, Bénin izahura na Zambia batanira unwanya wa 13-14 ni mu gihe Uganda na Kenya zizahatanira 15-16.

Misiri yageze ku mukino wa nyuma itsinze Cape Verde ikaba izahura n'itsinda hagati ya Tunisia na Algeria. Itsindwa izahura na Cape Verde bahatanira umwanya 3-4, Nigeria izahura na Angola bahatanira umwanya wa 5-6 mu gihe Moroc na Guinea bazahatanira 7-8.



Source : http://isimbi.rw/u-rwanda-ntirwabashije-gutsinda-gabon-mu-gikombe-cya-afurika-amafoto.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)