Police FC yageze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Intwari cya 2026 nyuma yo gutsinda Rayon Sports 1-0 mu mukino waranzwe n'amahane menshi.
Nyuma y'uko APR FC yari yaraye igeze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Intwari itsinze AS Kigali, uyu munsi yagombaga kumenyekana indi iyisangayo hagati ya Rayon Sports na Police FC.
Igice cya mbere cy'uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium hagati ya Police FC na Rayon Sports, cyaranzwe n'amakosa menshi.
Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa nyuma y'uko batabashije kubyaza umusaruro amahirwe babonye muri iki gice cya mbere.
Uyu mukino warimo amahane menshi cyane ku mpande zombi kubera gukanirana cyane, waje guhagarara ugeze ku munota wa 62.
Ni nyuma ya kufura yari itewe na Lague maze umukinnyi wa Police FC ashyiraho umutwe ariko myugariro wa Rayon Sports, Tshimanga Tshilemb awukuramo n'amaboko.
Hahise havuka akavuyo gakomeye cyane, nyuma yo kuganira kw'abasifuzi, umusifuzi, Celestin yatanze penaliti ku munota 68 yahise yinjizwa neza na Byiringiro Lague.
Rayon Sports yahise ishaka unuryo bwo kwishyura iki gitego ndetse inabona amahirwe ariko ntiyayabyaza umusaruro amahirwe babonye umukino urangira ari 1-0.
Tariki ya 1 Gashyantare ni bwo hazaba umukino wa nyuma uzahuza Police FC na APR FC kuri Stade Amahoro.
Source : http://isimbi.rw/mu-mukino-waranzwe-n-amahane-menshi-rayon-sports-yatsinzwe-na-police-fc.html