Umukinnyi wa sinema nyarwanda, Nana yashyize hanze agahinda akomeje guterwa n'abantu bari kumuharabika ko yashatse umugabo ukuze amukurikiyeho ubutunzi.
Umurerwa Aziza Naila ukina nka Nana muri filime zitandukanye yavuze ko nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko n'umugabo we Bigirimana Jean Paul yatangiye kwibasirwa mu buryo bukomeye ku rwego byamwangije mu marangamutima.
Nana avuga ko benshi mu bari kumusebya bavuga ko kuba yarashatse umugabo udafite uburanga yifuza ndetse usa nk'aho akuze kugira ngo amuvaneho inyungu z'ubutunzi zirimo no kumusanga muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.
Ubwo yaganiraga na ISIMBI, uyu mugore yavuze ko afite izindi ngingo yashingiyeho ubwo yahitagamo umugabo we kuruta gushaka ibyangombwa bimwemerera gutura muri Amerika.
Ati 'Kuba namukurikiraho visa byo ntabwo ari byo rwose pe kuko sindibubyuke mvuga ngo ndagiye. Hari n'igihe twapanga nkakomeza gukorera mu Rwanda ahubwo we akajya aza kundeba.'
Uyu mukinnyi wa filime yakomeje asaba abantu kumuvugaho wenyine ariko bakareka umugabo we kuko adasanzwe amenyereye inyifato zo ku mbuga nkoranyambaga.
Ati:'Ndabinginze njyewe mumvuge uko mushaka pe ariko we mumureke kuko ntabwo abimenyereye kandi Umugabo wanjye ntabwo akuze nk'uko bivugwa pe ari mu myaka nka 35,37,gutyo.'
Ku wa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama 2026 nibwo Nana wakunzwe cyane muri filime "My Heart" yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Jean Paul mu muhango wabereye ku biro by'Umurenge wa Rugalika mu Karere ka Kamonyi.
Source : http://isimbi.rw/mbiyame-ntabwo-umugabo-wanjye-namukurikiyeho-visa-nana.html