Rutanga Eric wakiniye Rayon na APR FC yasezeye ruhago #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro w'inyuma ku ruhande rw'ibumoso wakiniye APR FC, Rayon n'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Rutanga Eric yashyize akadomo ku rugendo rwe rwo gukina umupira w'amaguru nk'uwabigize umwuga, nyuma y'imyaka myinshi.

Uyu mukinnyi w'imyaka 33 yabitangaje abinyujije mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Mutarama 2025, aho yagaragaje amarangamutima y'ishimwe n'icyubahiro afitiye umupira wamugize uwo ari we uyu munsi.

Mu butumwa bwe, Rutanga yagize ati 'Warakoze umupira w'amaguru. Wampaye intego, imyitwarire, amasomo n'ibihe bitazibagirana. Warandeze, unyigisha guhangana, kwizera no gukura mu buzima.'

Yakomeje ashimira amakipe yose yakiniye, abatoza, abo bakinnye, abayobozi n'abafana bamubaye hafi mu rugendo rwe rwose.

Rutanga Eric yagaragaje ko umupira atawubonaga nk'umukino gusa, ahubwo yawufataga nk'umuryango n'ubuzima bwe bwa buri munsi. Yagize ati buri myitozo, buri mukino n'ibitambo yatanze byamugize umuntu wubatse indangagaciro z'ubwiyemeze n'ubupfura.

Uyu myugariro yavuze ko nubwo afashe indi ntambwe mu buzima bwe, abikoze ashimira uru rugendo rurerure anyuzemo, agaragaza ko atari ugusezera burundu ku mupira, ahubwo ari ugushimira ibyo wamuhaye n'abantu bose yawuhuriyemo.

Mu rugendo rwe rwo gukina umupira w'amaguru, Rutanga Eric yakiniye amakipe atandukanye akomeye mu Rwanda. Aheruka gukinira Gorilla FC, ariko izina rye ryamamaye cyane mu gihe yakiniraga Rayon Sports kuva mu mwaka w'imikino wa 2017/2018, ubwo yari avuye muri APR FC, kugeza mu 2020 ubwo yagurishwaga muri Police FC.

Mu gihe yamaze muri Rayon Sports, Rutanga yafashije iyi kipe kwegukana ibikombe bitandukanye birimo igikombe cya Shampiyona ya 2018/2019, igikombe cy'Agaciro 2017 n'icy'Intwari 2018. Yanagize uruhare mu mateka ya Rayon Sports ubwo yageraga muri kimwe cya kane cya CAF Confederation Cup ya 2018.

Rutanga Eric wakiniye ikipe y'Igihugu Amavubi yasezeye ruhago
Rutanga Eric yandikanye amateka na Rayon Sports
Yanabaye kapiteni wa Police FC
Rutanga yakuriye muri APR FC



Source : http://isimbi.rw/rutanga-eric-wakiniye-rayon-na-apr-fc-yasezeye-ruhago.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)