Noopja yahakanye ibyo kurebana ay'ingwe na Element #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Noopja yateye utwatsi amakuru y'umwuka mubi umaze iminsi uvugwa hagati ye na Element Eleéeh nyuma y'uko avuye muri Country Records barebana ay'ingwe.

Mu ntangiro z'umwaka wa 2023 ni bwo hadutse umwuka mubi hagati ya Producer Element n'ubuyobozi bwa Country Records iyobowe na Noopja yari amaze hafi imyaka itatu akorera, byanavuyemo ko ayitera umugongo ahava yerekeza muri 1:55AM Ltd ya Coach Gael.

Byanavuzwe ko icyo gihe ubuyobozi bwa Country Records bwababajwe bikomeye no kuba uyu musore yaragiye atunguranye ndetse bakiri mu kiriyo dore ko bari bamaze iminsi mike babuze umuvandimwe wabo Kinyoni wafatwaga nk'ukuboko kw'iburyo mu mirimo yabo yo gutunganya indirimbo, akaba murumuna wa Noopja.

Mu kiganiro na ISIMBI, umuyobozi akaba na nyiri country Records yahakanye iby'umubano we na Element bivugwa ko wantangiye kuzamo agatotsi kuva muri 2023, ahubwo yitsa ku kuba aya makuru aturuka ku icengezamatwara rishyirwamo imbaraga rikanakwirakwizwa n'abashaka amaramuko kuri murandasi.

Ati 'Ibyo n'ibyo abantu bakura mu magambo akwirakwizwa kuri interineti n'ababifitemo inyungu runaka gusa nta kibazo mfitanye na Element rwose."

'Yego ibibazo hagati y'abantu bishobora kubaho ariko Element ni umuhungu wanjye anakumvise uvuga nabi izina ryanjye sinzi niba mwakiranuka amahoro kubera ibyo nawe azi neza ko namukoreye.'

Producer Element ufatanya imirimo yo gutunganya indirimbo no kuba umuhanzi , ubu ni umwe mu bahanzi bafite indirimbo zakunzwe na benshi mu Rwanda kuva kuri 'Kashe' kugera kuri 'Fou de toi', 'Milele' n'izindi.

Noopja yahakanye umwuka mubi uvugwa hagati ye na Element Eleéeh



Source : http://isimbi.rw/noopja-yahakanye-ibyo-kurebana-ay-ingwe-na-element.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)