RDC yafunguriye Abanyamerika amarembo y'ishoramari mu mabuye y'agaciro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yafunguye amarembo y'ishoramari ku bashoramari b'Abanyamerika, ibashyira imbere mu bucukuzi no gutunganya amabuye y'agaciro afitiye igihugu n'Akarere akamaro kanini mu iterambere rirambye.

Ibi byemejwe n'abayobozi bakuru bo muri RDC, bavuze ko urutonde rw'amabuye y'agaciro yatoranyijwe rwoherejwe muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Washington, mu Cyumweru gishize. Iyi gahunda igaragaza ubushake bwa Kinshasa bwo kongera ubufatanye bw'ubukungu.

Mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda, RDC na Amerika bashyizeho komite ihuriweho igizwe na ba Minisitiri b'ingenzi barimo uw'Ubukungu, uw'Ububanyi n'Amahanga, uw'Imari, hamwe n'Umuyobozi Mukuru wa ARECOMS, izajya ikurikirana ibyemezo byose bijyanye n'ishoramari.

Amabuye yatoranyijwe harimo zahabu, lithium, cuivre, cobalt na manganese, akenerwa cyane mu nganda z'ikoranabuhanga n'izimodoka zikoresha amashanyarazi. Abashoramari b'Abanyamerika bemerewe gukorera mu birombe bya Kisenge na Mutoshi muri Lualaba, Moto muri Haut-Uélé, Kilo muri Ituri, Kivu zombi ndetse no muri Maniema.

RDC yafunguriye Abanyamerika amarembo y'ishoramari mu mabuye y'agaciro



Source : https://kasukumedia.com/rdc-yafunguriye-abanyamerika-amarembo-yishoramari-mu-mabuye-yagaciro/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)