Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryasohoye itangazo rivuga ko ryifuza umutoza mushya w'Ikipe y'Igihugu.
Ni nyuma y'uko tariki ya 14 Mutarama 2026 yasohoye itangazo rivuga ko yamaze gutandukana n'Umunya-Algeria wayitozaga, Adel Amrouche.
Mu itangazo yasohoye yagize iti "Turimo gutanga akazi. Waba ufite ibisabwa ngo ube umutoza w'ikipe y'Igihugu Amavubi?"
Bahise bashyiraho uburyo bwo gusaba aho ari ukubikora mu buryo bwa Online.
Inshuro Amavubi aheruka gushaka umutoza muri ubu buryo hari 2016 maze mu ntangiriro za 2017 bemeza Umudage Antoine Hey, yatwaye Amavubi muri CHAN 2018 yabereye muri Maroc avamo aterenze itsinda, ntiyanagarukanye nayo mu Rwanda.
WE ARE HIRING.
AMAVUBI MEN SENIOR NATIONAL TEAM HEAD COACH.
Applications now open via FIFA Jobs & Careers Page: https://t.co/Hflo0TKbz0 pic.twitter.com/ZgfCgrTZp1
â" Rwanda FA (@FERWAFA) January 20, 2026
Source : http://isimbi.rw/ferwafa-irimo-gushaka-umutoza-mushya-w-ikipe-y-igihugu.html