Benshi batunguwe n'uburyo Rayon Sports yagiye ku isoko ry'abakinnyi, aho yasinyishije abakinnyi benshi kandi itagize icyo yitaho, hategerejwe kureba niba bose bazayihira cyangwa bamwe bazayihombera cyane ko hari n'abataherukaga mu kibuga bakaba banahenze.
Ntibikunze kubaho kubona ikipe yasinyishije abakinnyi barenze 3 mu isoko rito (ryo mu kwa Mbere) ahanini biterwa n'uko ikipe iba yariyubatse ijya gutangira umwaka w'imikino, noneho isoko rito ryafungurwa bakareba ahari ibihanga bakaba ari ho bagenda baziba.
Kuri ubu Rayon Sports yongeyemo abakinnyi batandatu barimo batanu b'abanyamahanga, basanga abandi bagera kuri 12 yari ifite.
Kongeramo aba bakinnyi si ikibazo kuko yari ibakeneye bitewe n'abo yari isanganywe, gusa nubwo umunyarwanda yavuze ngo nta wuvuma iritararenga ariko wakwibaza ku rwego rw'abakinnyi yongeyemo.
Iyi kipe iyobowe na Komite y'Inzibacyuho yasimbuye ubuyobozi bwa Twagirayezu Thaddee, ishobora kuba yaragiye ku isoko ishaka kwerekana ko ubuyobozi basimbuye ntacyo bwakoze mu bijyanye no kugura abakinnyi ariko ntibarebe ku bindi bibazo byateza ikipe.
Iyo urebye muri aba bakinnyi batandatu bongewemo usanga byibuze bane nta kipe bari bafite, hari n'abari bamaze umwaka urenga badakina.
Umukinnyi wa mbere bigaragara ko yakinaga ni Faustin Lakau Kitoko ukomoka muri DR Congo, uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati akaba yakiniraga ikipe ya Flambeau du Centre FC y'i Burundi.
Mu bandi yasinyishije harimo umunyezamu Kwizera Olivier. Uyu munyezamu yaherukaga mu ikipe ya Al Kawkab yo muri Saudi Arabia, bakaba baratandukanye muri Kamena 2025, kuva icyo gihe akaba nta kipe yari afite.
Uretse kuba ari umunyarwanda ariko iyo urebye abanyezamu Rayon Sports ifite, nka Pavelh Ndzila nta kintu amurusha ndetse n'amakosa bakora mu kibuga aba ari amwe, gusa uvuze ko Ndzila ubu ari hejuru ye ntabwo waba wibeshye.
Rayon Sports kandi yasinyishije myugariro ukomoka muri DR Congo, Yannick Bangala wakiniye amakipe nka Azam FC na AS Vita Club yagezemo mu mwaka w'imikino wa 2024-25.
Uyu myugariro nubwo bavuga ko yakinaga muri AS Vita Club ariko iyo urebye urutonde iyi kipe yatangaje ko izifashisha mu mwaka w'imikino wa 2025-26, ntaho izina rye rigaragara, bivuze ko byibuze yari amaze amezi atari munsi ya 6 adakina.
Gikundiro kandi ikaba yaramaze kwibikaho myugariro wo ku ruhande rw'ibumoso ukomoka muri Burkina Faso, Ben Aziz Dao. Ni umukinnyi wari umaze igihe adakina kuko tariki ya 1 Nyakanga 2024 yatandukanye FC Nouadhibou yo muri Mauritania. Kuva icyo gihe uyu mukinnyi wakiniye amakipe nka AS Douanes yo muri Senegal, Accra Lions yo muri Ghana, Mosta FC yo muri Malta nta kipe yongeye gukinira.
Rutahizamu Bienvenu Vigninou ukomoka muri Benin, ni undi mukinnyi Rayon Sports yazanye yakinaga kuko yakiniraga Loto FC y'iwabo, batandukanye mu mpera z'umwaka ushize nyuma yo gusoza amasezerano.
Myugariro Ramazani Tshimanga Tshilembi ukomoka muri DR Congo, yakiniye amakipe nka Cape Twon yo muri Afurika y'Epfo, yaje muri Rayon Sports amaze umwaka adakina kuko muri Mutarama 2025 ni bwo yatandukanye na Real Kashmir yo mu Buhinde.
Rayon Sports ntiyaba yamanitse agati yicaye?
Rayon Sports ishobora kuzagongwa n'ikibazo cy'amikoro, nubwo n'ubundi itari yorohewe ariko ubu bigiye kurushaho kuko umushahara w'aba bakinnyi baje uri hejuru cyane.
Amakuru avuga ko nka Kwizera Olivier umushahara we ari ibihumbi bibiri by'amadorali y'Amerika ndetse n'aba bakinnyi bandi bakaba bahenze, ibintu bituma amafaranga Rayon Sports izajya ihemba ahita yiyongera.
Niyo bagira abo barekura, biragoye ko barekura abahembwa menshi kurusha abo bazanye, ikindi gusesa amasezerano nabo bisaba kubishyura bigendanye n'ibikubiye mu masezerano yabo.
Ntizakora ikosa mu kwirukana?
Amakuru yatangiye gukwirakwira ko iyi kipe ishobora gusezerera abakinnyi bagera kuri bane barimo umunyezamu Pavelh Ndzila, Niyonzima Olivier Seif, Adama Bagayogo na Harerimana Abdelaziz.
Hari ugufata icyemezo cyo gusezerera aba bakinnyi ugasanga abo uzanye bari hasi yabo cyane ko byagaragaye ko benshi bamaze igihe badakina.
Birasaba ubwitonzi n'ubushishozi mu gihe hazaba harimo gufatwa umanzuro w'abakinnyi iyi kipe igomba gusezera cyane ko bishobora kuzayihenda kuko ntiwasezerera umukinnyi utamwishyuye ibyo umugomba.
Ubundi muri ibi bihe niho abaturanyi bo muri Tanzania bagucira umugani ngo 'Ukiona chungu kipya, usitupe cha zamani.'
Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-ntiyagiye-ku-isoko-ishaka-kwemeza-bakazayemeza-aho-ntiyamanitse.html