Papa Cyangwe yihanganishije Yampano #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuraperi Papa cyangwe yifatanyije n'umuhanzi Yampano mu bihe bikomeye ari kunyuramo nyuma yo guhishura ko yamaze gutandukana n'umukunzi we.

Ku munsi w'ejo ni bwo Yampano yahamirije ISIMBI ko yamaze gutandukana n'umukunzi we Uwineza Diane bari mu rukundo ndetse wanagaragaye mu mashusho y'urukozasoni yakwirakwiye mu mpera za 2025.

Yampano wihariye imitwe y'ibitangazamakuru byo mu Rwanda muri 2025 ahanini kubera inkuru mbi zamwandikwagaho nyuma y'ishyirwa hanze ry'aya mashusho, yanashimangiye ko n'umubano usanzwe hagati ye na Uwineza utagihari.

Mu butumwa yanyujije ahatangirwa ubutumwa bumara amasaha 24 ku rukuta rwe rwa Instagram, Abijuru King Lewis wamamaye nka Papa Cyangwe yaragagaje ko yifatanyije na Yampano muri ibi bihe ari kunyuramo.

Papa cyangwe yanditse ati 'Ntakitagira iherezo muvandimwe Yampano wanyuze muri byinshi bikomeye humura n'ibi urabicamo Imana irahari kandi iracyagufiteho imigambi myiza.'

'Satani n'abakurwanya bose bazatsindwa mu izina rya Yesu. Komeza kwihangana ukore ukomeze ukore akazi kawe neza kuko twe abafana bawe, inshuti n'umuryango wawe turahari ku bwawe Kandi turagukunda cyane.'

Muri 2025 aba bahanzi bahuriye mu ndirimbo yakunzwe cyane bise 'Ngo' yarebwe n'abarenga miliyoni eshanu ku rubuga rwa YouTube.

Papa Cyangwe yihanganishije inshuti ye Yampano



Source : http://isimbi.rw/papa-cyangwe-yihanganishije-yampano.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)