Joshua Baraka arembejwe n'umugore wiyita nyina #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi w'Umunya-Uganda Joshua Baraka yatunguye benshi mu bakunzi be nyuma yo gutangaza ko hari umugore ukomeje kumujujubya amubwira ko ari nyina ndetse akamwandikira ubutumwa bwinshi kuri WhatsApp.

Uyu muhanzi yashyize hanze ayo makuru ku mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki ya 23 Mutarama 2025 abinyujije ku rukuta rwe rwo ku rubuga rwa Snapchat, asangiza abamukurikira amafoto y'ibiganiro (screenshots) byerekana uwo mugore wamwandikiye akamubwira ko ari umwana we yari amaze igihe kirekire ashakisha.

Muri ubwo butumwa, uwo mugore utashyiriwe hanze imyirondoro yasabaga Joshua Baraka kuzashaka umwanya akajya kumusura, amubwira ko ahora amubona kuri televiziyo kandi ko amwibutsa cyane undi mwana we.

Yakomeje amwita amazina arimo 'mwana wanjye mwiza', ibintu uyu muhanzi yavuze ko bimutesha umutwe kandi bimubera nk'ibidasanzwe mu kubyiyumvisha.

Joshua Baraka yagaragaje ko yagerageje inshuro nyinshi kumusobanurira ko ibyo avuga atari byo, akamuhakanira ko atari umubyeyi we, ariko byose bikaba byarabaye nk'umuti udakora ku ndwara kuri uyu mugore.

Uwo mugore yakomeje kumwandikira nk'aho atigeze yumva ibisobanuro bye, akomeza kumuhamagarira kumwemera no kumufata nka nyina.

Uyu muhanzi yavuze ko ibi bintu abona bidasanzwe cyane, ndetse ko bitangiye kumutera impungenge, cyane cyane bitewe n'uko uwo mugore akomeza kumwiyegereza mu buryo adasobanukiwe.

Nubwo Joshua Baraka atigeze atangaza niba yarafashe ingamba zo kubimenyesha inzego zibishinzwe, abafana benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje impungenge zabo ndetse bamugira inama yo kwitonda no kurinda umutekano we bwite.

Uyu muhanzi wahishuye ko afite inkomoko mu Rwanda Joshua ni Umu-Samia bumwe mu bwoko bwo muri bubarizwa mu gice cy'Iburasirazuba bwa Uganda, ahitwa i Busia hafi n'umupaka wa Kenya.

Baraka ahangayikishijwe n'ukomeje kwiyita nyina



Source : http://isimbi.rw/joshua-baraka-arembejwe-n-umugore-wiyita-nyina.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)