Shaddyboo yavuze nyuma y'impaka ndende ku mashusho ye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Shaddyboo, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kuvuga ku mashusho amugaragaza ari kubyina mu kabari yakwirakwiye gusa hakagarukwaho cyane ubwoko bwa telefone yari afite.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa kane tariki ya 29 Mutarama 2026, Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo yagaragaje ko ayo mashusho atari mashya, kuko yafashwe mu 2018, anenga uburyo yakomeje gusakazwa no kugirwaho ibitekerezo bigamije gusebanya aho kuganisha ku nyungu rusange.

Mu butumwa bwe, Shaddyboo yagaragaje ko gusoma ibitekerezo by'abantu byerekana neza uko sosiyete imeze n'imitekerereze iyigize.

Yavuze ko hari imyitwarire imwe n'imwe ihabwa umwanya nk'aho ari yo shingiro ry'uruganda rw'imyidagaduro, nyamara mu by'ukuri ari yo irusenya buhoro buhoro.

Yagize ati 'Niba ushaka gusobanukirwa icyica intege sosiyete yacu, rimwe na rimwe uba ukeneye kureba imyitwarire imwe n'imwe gusa. Gusoma ibitekerezo by'abantu birahagije, bigaragaza byinshi ku bihe turimo.'

Yongeyeho ko hari ibintu byinshi byakagombye guhabwa agaciro kuko byubaka, bigahuza abantu kandi bigatanga icyizere, aho kwibanda ku bitarufitiye akamaro.

Shaddyboo yasobanuye ko kwibaza ku bwoko bwa telefone yari afite icyo gihe bidakwiye guhabwa umwanya munini kurusha ubutumwa nyabwo n'icyo uruganda rw'imyidagaduro rukwiye kuba ruharanira.

Uyu mubyeyi w'abana babiri yanibukije ko atari ibintu byose biba ku mbuga nkoranyambaga bikwiye gusangizwa cyangwa gukomeza guhererekanywa, cyane cyane iyo bidafasha mu iterambere.

Yasoje agaragaza ko we yahisemo gutuza no kuguma ku murongo uhamye, ashimangira ko kwitwararika no kwibanda ku byubaka ari byo byafasha uruganda rw'imyidagaduro rw'u Rwanda gutera imbere.

Uyu wakunze kitwa umwamikazi w'imbuga nkoranyambaga avuze ibi nta gihe kinini gitambutse yongeye kwihanangiriza abantu bakomeje kwibasira amahitamo ye yitsa cyane ko ari nawe ari umuntu ukuze ufite uburenganzira bwo kwifatira imyanzuro byumwihariko irebana n'imikoreshereje y'umubire we.

Shaddyboo yavuze ko amashusho ari aya kera



Source : http://isimbi.rw/shaddyboo-yavuze-nyuma-y-impaka-ndende-ku-mashusho-ye.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)