Rudasingwa Prince yaba yaratekeye umutwe Police FC? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu mushya wa Police FC ntabwo yemeranya n'abavuga ko yasinyiye Police FC afite imvune ayibeshya ko ari muzima, ngo ibijyanye n'ubuzima bwe yari ibuzi ndetse akaba ari bunatangire imyitozo uyu munsi.

Ni nyuma y'uko avuye muri AS Kigali agasinyira Police FC aho agiye kuyifasha gukomeza guhatanira igikombe cya shampiyona, ni nyuma y'uko tariki ya 22 Mutarama 2026 yamutangaje.

Kuva yatangazwa ntabwo yigeze akora imyitozo aho hatangiye kujya hanze amakuru y'uko yasinyiye iyi kipe afite imvune ndetse ashobora kuzamara hanze y'ikibuga amezi atari munsi y'abiri.

Mu kiganiro kigufi yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Rudasingwa Prince yavuze ko atari byo, ko yasinyiye iyi kipe bazi uko ahagaze ndetse ko ibyo kumara ayo mezi atari yo ndetse atangira imyitozo uyu munsi.

Ati "Nta byinshi navuga gusa ntabwo ari ukuri. Police FC nayisinyiye ibizi ko nkirutse imvune yari ibizi. Oya, uyu munsi ndatangira kwiruka narakize, ntabwo wahita ujya mu kibuga n'abandi kandi umaze iminsi udakora, rero ndatangira uyu munsi."

Rudasingwa Prince yakiniye amakipe atandukanye aho yakiniye Rayon Sports ayivamo yerekeza muri AS Kigali ari nayo yakiniraga kugeza ubu mbere yo kujya muri Police FC.

Rudasingwa Prince biravugwa ko yasinyiye Police FC afite imvune



Source : http://isimbi.rw/rudasingwa-prince-yaba-yaratekeye-umutwe-police-fc.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)