Ndi Prophet ariko nywa inzoga kuko si icyaha - Prophet Joshua #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Prophet Joshua yatangaje ko nubwo ari umuhanuzi n'ubwirizabutumwa atizerera mu myumvire yo gufata abantu banywa inzoga nk'abakoze icyaha mu gihe batigeze basinda cyangwa ngo zibakoreshe amabi.

Uyu muvugabutumwa unaherutse guhamagazwa n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha agasabwa ibisobanuro ku byo kugayisha ifaranga ry'Igihugu, avuga ko ashingiye ku myizerere ye no ku bumenyi bwe yavomye mu gusoma Bibiliya igihe kinini atabona kunywa inzoga nk'icyaha.

'Njyewe nemera inzoga, ndazinywa kuko muri Bibiliya nta hantu byanditse ko ari icyaha gusa nemera ko iyo uwazinyweye asinze zigatuma akora ibidakwiye byabamo icyaha.' Nk'uko yabigaragarije mu kiganiro yagiranye na ISIMBI

Sefu Herald Josue wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Propet Joshua yanasobanuye ko yabaye ahagaritse ibyo gukora umurimo w'Imana by'umwihariko kugenda abwiriza mu nsengero kugira ngo abanze ashake ubuzima.

Ati 'Byagenze aho nsa nkaho ntaye umurongo wo kubwiriza mu madini ninjira mu bundi buzima gusa ntabwo byankuyeho kuguma gusenga no kubana n'Imana.'

Uyu mugabo ufite umugore n'abana bane avuga ko yaje gusa nk'aho ateshuka mu gushyira mu bikorwa izi nshingano zo kubwiriza nyuma y'uko yabonaga ari ngombwa kujya gushakira amaramuko mu yindi mirimo atabangikanya n'iy'Imana.

Ati 'Impamvu nabishyize ku ruhande nkabaho mu buryo busanzwe ni uko nabonaga rimwe na rimwe imirimo yindi nari ngiye gukora irimo no kujya ku mbuga nkoranyambaga bishobora kuvuguruzanya n'umuhamagaro wanjye cyangwa ntibinyerekane neza.'

Uyu mukozi w'Imana yavuze ko ubwo yari mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye yigaga i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari bwo Imana yamuhamagariye kujya gutangira umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bwayo.

Prophet Joshua guhera icyo giheyagiye azenguruka hirya no hino mu nsengero zitandukanye zo mu Rwanda no hanze yarwo abwira abantu icyo Umukiza abashakaho kugirango bazabashe kubona ubwami bwe.

Prophet Joshua yavuze ko kunywa inzoga atari icyaha



Source : http://isimbi.rw/ndi-prophet-ariko-nywa-inzoga-kuko-si-icyaha-prophet-joshua.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)