Bisa n'aho isinya rya Niyigena Clement muri Al Hilal byasubiye inyuma, ni nyuma y'uko ikipe y'Ingabo z'Igihugu akinira anafitiye amasezerano y'amezi 6 ibyo kumurekura itarabyumva neza yifuza kumugumana.
Mu byumweru bibiri bishize ni bwo inkuru yatangiye gusakara ko Niyigena Clement ashobora kwerekeza muri Al Hilal yo muri Sudani ikina icyiciro cya mbere muri Shampiyona y'u Rwanda.
Mu gitondo cy'ejo hashize ku wa Kane ni bwo haje inkuru y'uko uyu myugariro y'inkingi ya mwamba muri APR FC yamaze gusinyira Al Hilal amasezerano y'imyaka 3.
Umuyobozi wa APR FC, Bri Gen Deo Rusanganwa akaba yarabwiye ISIMBI ko bitararangira kuko ku wa Gatatu ari bwo babonye ubusabe bwa Al Hilal bwifuza Niyigena Clement ariko bari bataricara ngo bige kuri ubu busabe bamenye niba babwemera cyangwa babwanga.
Mu kiganiro n'Itangazamakuru gitegura umukino wa Mamelodi Sundowns, umutoza wa Al Hilal yavuze ko bamaze kumvikana na Niyigena Clement.
Gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko APR FC ibyo kugurisha Clement irimo ibigendamo gake ndetse ikaba yifuza kumwongerera amasezerano bakamuha ibyo Al Hilal yifuza kumutangaho.
Impamvu 3 APR FC ikwiye kurekura Niyigena Clement
Umutima we ntabwo ukiri muri APR FC
Abegereye uyu mukinnyi bakubwira ko we yifuza gusohoka akajya gukina mu ikipe yisumbuye kuri APR FC kuko abona ari byo byamufasha gutera imbere mu rugendo rwe rwa ruhago.
Mbere y'uko uyu mwaka w'imikino utangira, Niyigena Clement yifuje kuba yasohoka akajya gukina hanze aho hari amakipe nka CS Sfaxien yamwifuzaga ariko APR FC yanze kumurekura.
Ibi ni bimwe mu bintu byamubabaje cyane ndetse amakuru aturuka ku bamwegereye ni uko yavuze ko atari we uzarota asoza amasezerano y'umwaka yari asigaje atakongera andi.
Byamukozeho ndetse bisa n'ibimusubiza inyuma mu mikinire, ngira ngo mwibuka ukuntu yatangiye shampiyona akina nabi, ariko yaje kubirenga agaruka mu bihe bye.
Hari ubwoba ko mu gihe bamwangira ko ajya muri Al Hilal bishobora kongera kumusubiza inyuma ndetse n'ayo meze 6 asigaje akaba nta musaruro yabaha cyane ko we nyuma y'uyu mwaka atibona ngo yongeye gukinira APR FC.
APR FC ntiyabaho idafite Clement? Kutagenda kwe hari igihombo byayiteza?
Nubwo ntabushakashatsi bwakozwe ariko Niyigena Clement ni umukinnyi mwiza uwanavuga ko ari muri 3 beza ku mwanya we muri shampiyona y'u Rwanda ntabwo yaba abeshye, APR FC kuba yamwizirikaho birumvikana ndetse cyane.
Gusa iyo ugiye kureba ishobora kuba itabona umusimbura we aka kanya ariko na none ifite abakinnyi beza bayifasha gutwara shampiyona n'Igikombe cy'Amahoro irimo ihatanira, kuko n'ubundi ashobora kutazayongerera amasezerano yagakwiye gutangira gutekereza kubaho itamufite ahubwo aya mezi 6 bagashaka umusimbura we wazabafasha mu mikino Nyafurika umwaka utaha kuko Shampiyona abakinnyi ifite bayitwara.
APR FC ishobora guhomba kabiri, umukinnyi akanga kongera amasezerano agategereza ko amasezerano ye arangira ndetse no kubera kudahita abyakira ntabe yatanga umusaruro mu kibuga.
Ibi bivuze ko aho kugira ngo azagendere ubuntu, yakwemeye igafata ibihumbi 120 by'Amadorali Al Hilal irimo gutanga ubundi bakaba bashakamo undi mukinnyi na we akajya aho yumva yishimye.
Ntacyo atahaye APR FC
Niyigena Clement mu myaka 4 yakiniye iyi kipe, ntacyo atayihaye kereka icyo atari afite. Yayihaye ibikombe 3 bya Shampiyona, yayihaye Super Cup n'Igikombe cy'Amahoro, Igikombe cy'Intwari. Ibi nibyo bikombe bikomeye bikinirwa mu Rwanda.
Ntabwo yabashije kuyigeze mu matsinda y'Imikino Nyafurika, ariko ubwo ibyo yakoze ni byo yari ashoboye, bakamwumvise bakaba batandukana neza ahubwo bakareba ko babona umukinnyi uri ku rwego rurenze urwe wakora ibyo atakoze.
Source : http://isimbi.rw/impamvu-3-apr-fc-ikwiye-kurekura-niyigena-clement-akajya-muri-al-hilal.html