Mama Sava yavuze ko yicuza kuba kubura ukwihangana kubera kudakura mu mitekerereze ndetse n'amakuru adahagije yari afite byaratumye atandukana n'uwari umugabo we mu myaka irenga 11 itambutse.
Umunyana Analyssa wamamaye muri sinema nka Mama Sava, yavuze ko uruhurirane rw'impamvu zirangajwe imbere no kuba yari akiri muto mu mitekerereze ari zo zatumye asenya.
Uyu mukinnyi wa filime yerekanye ko icyo gihe atarafite ubushobozi bwo gutekereza kure, kwifatira icyemezo by'umwihariko mu gihe cy'uburakari ndetse no kwihanganira ibikorwa by'uwari umugabo we bitamunyuraga.
Aganira n'ikinyamakuru ISIMBI yagize ati 'Kimwe mu byatumye nsenya ni uko kiriya gihe nari nkiri umwana utarashoboraga gutekereza kure, nari muto ku rwego ntashoboraga kumenya icy'ingenzi cyabesha umugore mu rugo kirekire.'
Mama Sava avuga ko yababajwe no gutandukana n'umugabo yakundaga agasenya akiri muto, nyuma yo gushaka bitunguranye akinjira mu nshingano zo kuba umubyeyi w'abana babiri nta bushobozi buhagije.
Kurundi ruhande ariko, Mama Sava yashinze agati ku kwemeza ko muri iyi myaka yose ishize amaze adafite umugabo yihayemo umukoro wo kumenya iby'ibanze mu mibanire y'abantu atarafite birimo no kwihangana, yiteguye kuzakosora mu gihe yazongera gukora ubukwe.
Ati 'Maze imyaka irenga 10 niga kubana n'abantu ku rwego rw'uko hari ibintu kera ntashoboraga kwihanganira birimo nko kurara mu kabari no kunca inyuma ariko ubu niteguye kubana nabyo.'
Uyu mukinnyi wa filime wamamaye muri filime nka Papa Sava kugeza ubu ni umubyeyi w'abana babiri wakunze kuvugwa mu nkuru zitandukanye z'urukundo.
Mu 2023 Mama Sava yemeje ko yatandukanye na Nshuti Alphonse benshi bamenye nka Alpha bari bamaze umwaka urenga bakundana.
Source : http://isimbi.rw/mama-sava-aricuza-amakosa-ya-cyana-yatumye-asenya-video.html