Uko Manishimwe Djabel yababajwe n'umutoza waciriye mu maso mugenzi we bari muri APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wa Police FC, Manishimwe Djabel yavuze ko mu buzima bwe nta muntu uramukorera ikintu ngo kimubabaze ariko yababajwe n'agasuzuguro kakorewe umwe mu batoza waciriwe mu maso na mugenzi we ubwo yari muri APR FC.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Djabel yavuze ko mu buzima bwe nta muntu wamubabaje cyane ku buryo yahora yibuka ibyo yamukoreye, ibyabaye ni ibisanzwe birangira.

Gusa yakomeje avuga ko yanga agasuzuguro n'umuntu wasuzugura undi aba yumva nta kintu baba bakwiye kuganira cyangwa kuvugana.

Ni ho yahise avuga ko mu buzima bwe yababajwe n'uko ubwo yari muri APR FC hari umutoza wamennye amazi akanacira mugenzi we mu maso, gusa yirinze kuvuga uwabikoze.

Ati 'Njye nta kintu umuntu arankorera ngo gipfe kumbabaza cyane, ariko akenshi iyo umuntu agiriye nabi mugenzi wanjye nkabibona bitewe n'agasuzuguro kuko njye ntabwo nkunda ibintu by'ubwibone, ni ikintu kimbabaza.'

'Muri rusange ikintu cyambabaje, twari dufite umutoza umwe muri APR FC ntabwo ndibuvuge izina rye, amena amazi mu maso mugenzi we anamucira mu maso turi mu rwambariro, ni ikintu cyambabaje kuko yabikoze umuntu umuruta kandi mukuru, sinabikunze.'

Manishimwe Djabel wirinze kuvuga izina ry'uyu mutoza, yavuze ko yabikoze muri ubwo bari bagiye gukina na RS Berkane mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League, akaba ari n'umukino APR FC yari yabanje igitego ariko byarangiye batsinzwe 2-1.

Manishimwe Djabel yavuze ko kubona umutoza amena amazi kuri mugenzi we akanamucira byamubabaje cyane



Source : http://isimbi.rw/uko-manishimwe-djabel-yababajwe-n-umutoza-waciriye-mu-maso-mugenzi-we-bari-muri.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)