Nyampinga w'u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie yavuze ko ibyo gutwita kwe atari umushinga rusange bityo ko abantu bakwiye kumuha amahoro.
Ibi yasubizaga uwitwa Edman Ishimwe wagiye ku rukuta rwa Twitter akandika ati 'Umwaka urashize n'undi uratashye, Miss Naomie akoze ubukwe, ariko nta kanunu ko gusama.'
Ni amagambo yakuruye impaka ndende benshi babwira uyu muntu kureka kwivanga mu bitamureba kuko atari byiza na gato kujya mu buzima bwite bwa muntu.
Miss Nishimwe Naomie na we yanze guceceka maze amubwira ko gutwita kwe atari umushinga rusange kandi ko nta w'uwamushinze kugenzura ubuzima bwe.
Ati 'Ni inde wagushinze kugenzura ubuzima bwanjye? Gutwita kwanjye si umushinga rusange nshuti. Shyiraho indi nkuru nyamuneka. Mujye mwubaha.'
Naomie avuze ibi mu gihe mu gitabo 'More Than Crown' aheruka gushyira hanze, muri Chapter 9 yagarutse ku buryo inda ye yatwitse yaje kuvamo.
Miss Nishimwe Naomie yasezeranye mu mategeko n'umugabo we Michael Tesfay ku wa 27 Ukuboza 2024, mu gihe indi mihango y'ubukwe bwabo yabaye ku wa 29 Ukuboza uwo mwaka, nyuma y'igihe bari bamaze bakundana.
Kuva icyo gihe, yakomeje kwibutsa abantu ko ibyerekeye umuryango we ari ibye bwite, bidasaba kugibwaho impaka ku mbuga nkoranyambaga.
Who assigned you to monitor my life? my womb is not a public project Nshuti. Next headline please.
Respectfullyâ" Naomie (@NaomieNishimwe) January 27, 2026
Source : http://isimbi.rw/inda-yanjye-si-umushinga-rusange-naomie-nishimwe.html