Nyuma yo gutizwa na Police FC rutahizamu Mugisha Didier, impaka zabaye nyinshi benshi bavuga ko atari we mukinnyi yari ikeneye abandi bakemeza ko yari imukeneye ariko uburyo yajemo ikipe nka Rayon Sports itakabyemeye.
Rayon Sports muri Mutarama 2026 yabaye nk'ikipe yasubiye ku isoko bundi bushya aho yagiye yongeramo abakinnyi benshi kugeza ubu abo imaze gutangaza ni 7.
Mugisha Didier bagize impungenge niba azafasha Rayon Sports cyane ko yari amaze iminsi muri Police FC adakina kuba yaza agahita afatiraho agafasha Gikundiro.
Nta muntu washidikanya ku mpano ya Mugisha Didier, ni umukinnyi ufite imbaraga, ushobora gucenga agatanga akazi ku bwugarizi bahanganye.
Mugisha Dideir ni we Rayon Sports yari ikeneye?
Ugiye kureba ku isoko rya ba rutahizamu by'umwihariko b'abanyarwanda bashobora kuboneka wavuga ko nta rutahizamu umuri hejuru rero kumuzana yaba ari amahitamo.
Gusa na none ntiwakirengagiza ko na none nta tandukaniro rinini rihari no kuba barekura Rivaldo bakazana Didier bose ni abakinnyi bari ku rwego rumwe bakaba batandukanira ku byo umutoza yifuza gukina.
Ikindi kuri Mugisha Didier, uwanenga Rayon Sports ko yemeye gutizwa uyu mukinnyi amezi 6 ntabwo yaba abeshye, ni umukinnyi byanashobokaga ko yamubona burundu cyane ko nawe yabishakaga kuko muri Police FC ibintu bitari bimeze neza.
Hari impungenge ko Didier ufite amasezerano y'umwaka n'igice wa Police FC, aramutse yitwaye neza mu mezi 6 yatijwe, ntabwo Rayon Sports yamubona umwaka utaha kuko Police FC yahita imwisubiza nta gushidikanya, rero yakabaye yaratekereje ibirenze kuko ni umukinnyi mwiza kandi w'umuhanga.
Nubwo ari umukinnyi mwiza gusa hari ibyo bamushinja binatuma n'abatoza akenshi batamukinisha, uretse kuba yaba avugwaho imyitwarire itari myiza gusa kubijyanye n'imikinire ashinjwa kutumva ibyo abatoza bamubwira.
Mugisha Didier ashinjwa na bagenzi be kuba yiharira adakunda gukinana n'abandi, iyo afashe umupira biragorana ko awurekura inshuro nyinshi bakanawumwambura rero ntibishimishe bagenzi be n'umutoza.
Iki ni ikintu asabwa gukoraho kuko mu gihe atahindura imikinire bizagorana ko no muri Rayon Sports yazakina kuko nta mutoza ukunda umukinnyi wiharira umupira ntakinane na bagenzi be.
Source : http://isimbi.rw/mugisha-didier-ni-we-rutahizamu-rayon-sports-yari-ikeneye.html