Umuhanzi Alto yagaragaje ko urukundo yeretswe ubwo yasusurutsaga abari bitabiriye igitaramo 'The Nu Year Groove' rwamuhaye umukoro udasanzwe muri uyu mwaka.
Mu kiganiro na ISIMBI, Alto yatangaje ko ubwuzu yakiranywe n'abakunzi be ubwo yataramiraga bwa mbere mu nyubako ya BK Arena byamuhaye ishusho ngari y'ibyo agomba kubaha muri 2026.
Ati 'Byari indorerwamo nziza yo gupima ibyo nkora nubwo byose bisaba gukora cyane, gusa kiriya gitaramo cyanyeretse ko hari abanyarwanda bakunda ibyo nkora ndetse ngiye kubikuba cyane.'
Akomoza ku by'album ye yasezeranije abakunzi be kuzasohoka mu mwaka ushize amaso agahera mu kirere, Alto yemeje ko nubwo ibizazane byatambamiye ishyirwa hanze ryayo ariko ko vuba azayisohora.
Ati 'Album yanjye ndacyari kuyikoraho , iriho indirimbo 12, iri no mu bintu byatumye ntasohora indirimbo nyinshi umwaka ushize, hazamo izindi mbogamizi ariko nditegura kuyisohora."
'Ndashaka kuzashyirira hanze indirimbo zose ziyigize icyarimwe bitarenze muri kimwe cya kabiri cy'uyu mwaka kandi ntabwo bizambuza gucishamo nkasohora n'izindi ndirimbo mbere yayo.'
Uyu muhanzi yanashimangiye ko nawe ashyigikira ihangana mu muziki hagati y'umuhanzi na mugenzi we mu gihe hatajemo ibyo gufatana mu mashingu ubwo yasobanuraga iby'ihangana riri hagati ya Bruce Melodie na The Ben muri iki gihe basangiye urubyiniro .
'Kuri njyewe ihangana ni ryiza mu gihe ritari rya rindi risesereza cyangwa ibishobora gutuma umuntu akora ikintu kibi ku wundi cyangwa kwinjirirana mu buzima bwite kuko bituma n'uruganda rwa Muzika rushyuha.'
Tariki ya mbere Mutarama 2026, ni bwo uyu muhanzi yahawe umwanya wo gutaramira Imbaga yari yuzuye BK Arena mu gitaramo 'The Nu -Year Groove' cyari cyahurije hamwe Bruce Melodie na The Ben.
Source : http://isimbi.rw/byampaye-undi-mukoro-_-alto-ku-gutaramira-bwa-mbere-muri-kigali-arena.html