Bruce Melodie yihanije abafana be basebya The Ben #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bruce Melodie yasabye abafana be guhagarika guserereza The Ben muri iki gihe hakomeje igereranywa ridasanzwe ry'uburyo bombi bitwaye mu gitaramo 'The Nu -Year Groove'.

Mu kiganiro yakoreye ku rukuta rwe rwo ku rubuga rwa Instagram ku cyumweru tariki ya 4 Mutarama 2025, Bruce Melodie yasobanuye ko icyo abafana be bakomeje kuririraho mu kubahanganisha kugeza aho batangira gusenya The Ben, ari umuziki usanzwe kandi abona utagakwakiye kuba ikintu cyo gusebanyirizanyamo.

Ati 'Abafana banjye mwubahe izina rya The Ben, mwirinde kurivuga nabi cyangwa se muriharabika kuko biriya ni umuziki usanzwe.'

Itahiwacu Bruce atangaje ibi mu gihe hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaragara benshi mu bavuga ko ari abafana be bifatira ku gahanga umuhanzi The Ben bari bamaze iminsi bari mu gisa n'ihangana ryeruye ryabanjirije iki gitaramo.

Uku gusenya uruhande batabogamiyeho kw'aba bafana kongeye gufata indi ntera ubwo iki gitaramo cyabaye kuri Bonane cyarangiraga bakavuga ko Bruce Melodie yitwaye neza ku rubyiniro kurusha The Ben.

Asubiza kuri ibi, Bruce Melodie yagaragaje ko umuziki kimwe n'ubundi bumenyi bushingiye ku mpano umuntu avukana, buri muntu wese agira igihe cye cyo gutumbagira gusa bitabuza ko n'icya mugenzi we kuzagera.

Ati 'Uyu munsi nshobora kuba nabyutse neza ariko ejo akanyigaranzura cyangwa agasohora indirimbo igakundwa cyane ibintu bigahita bihindura isura kuko twese nta bubiko bw'indirimbo tugira.'

Ni no muri iki gitaramo cyabereye muri BK Arena, Bruce Melodie yamurikiye ku mugaragaro indirimbo ye nshya yise 'Pom Pom' yakoranye na Diamond Platnumz na Joel Brown.

Bruce Melodie yasabye abafana be kureka gukomeza kwibasira The Ben



Source : http://isimbi.rw/bruce-melodie-yihanije-abafana-be-basebya-the-ben.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)