Bruce Melodie yasubije The Ben wise 'ibihuha' ibyo gukorana na we ibitaramo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Bruce Melodie yashimangiye ko nta gisibya The Ben ahari mu bitaramo bye bizazenguruka igihugu bizaba mu mpeshyi y'uyu mwaka.

Ku wa Mbere w'iki cyumweru ni bwo Bruce Melodie abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko mu mpeshyi y'uyu mwaka azakora ibitaramo bizenguruka igihugu yise '2026 Summer Country Tour' aho azafatanya n'umuhanzi The Ben, gusa yongeyeho ko "amakuru arambuye azasohoka vuba."

Iyi 'graphic' ivuga ko bafitanye ibitaramo ni yo The Ben yifashishije ashyira ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 maze agira ati "Ni ibihuha".

Gusa nyuma y'amasaha yaje guhita asiba ubu butumwa, benshi bakeka ko yaba yisubiyeho.

Mu kiganiro Amahumbezi, Bruce Melodie yavuze ko hashobora kuba harabayeho gutanga amakuru nabi mu bagize ikipe ya The Ben bayamuha ariko baricaye barabikemura ubu nta kibazo gihari The Ben azaboneka.

Ati "Twaravuganye ahubwo nkeka ko ikibazo kiri mu bashinzwe itumanaho mu ikipe ya The Ben, bashobora kuba bataramubwiye uko bikwiye ariko ibintu byose byari biri ku murongo biratunganyije kandi mwarabibonye ko ubutumwa yahise abusiba ubwo ahari yari amaze kubona amakuru yose, ibitaramo birahari kandi na The Ben arahari nta kibazo gihari."

Aba bombi baheruka guhurira mu gitaramo The Nu-Year Groove cyasize impaka nyinshi aho bamwe bavugaga ko The Ben yabapfunyikiye, ndetse na nyuma ku mbuga nkoranyambaga igitaramo cyari The Ben asa n'usebywa nubwo igitaramo cyari icye, amakuru aturuka hafi ya The Ben avuga ko byamubabaje cyane ku buryo yafashe umwanzuro wo kwikura muri iki gitaramo cya Melodie cyane ko yaketse ko ibyamubayeho bifite aho bihuriye na Melodie.

Melodie yavuze ko ibi bitaramo bihari kandi azabikorana na The Ben
The Ben yari yavuze ko ari amakuru y'ibihuha



Source : http://isimbi.rw/bruce-melodie-yasubije-the-ben-wise-ibihuha-ibyo-gukorana-na-we-ibitaramo.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)