B-Threy agiye guha ibyishimo ab'i Huye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuraperi B-Threy yemeje ko agiye gutaramira abakunzi be mu Karere ka Huye mu gitaramo cyiswe 'Login Into 2026 Party' cyo gusoza umwaka.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Ukuboza 2025 ni bwo B-Threy abinyujije ahacishwa ubutumwa bumara amasaha 24 ku rukuta rwe rwo ku rubuga rwa Instagram, yemeje ko tariki ya mbere Mutarama 2026 agomba gutaramira i Huye.

Iki gitaramo kigomba kubera ahitwa Chill Lounge & Club ku muhanda uva muri gare y'Akarere ka Huye werekeza kuri Kaminuza y'u Rwanda.

B-Threy azafatanya n'abavangamuziki batandatukanye ndetse n'umushyushyarugamba umaze kumenyerwa muri aka karere witwa Pato.

Mu kiganiro na ISIMBI, abari gutegura iki gitaramo bemeje ko zimwe mu mpamvu zo gutumira uyu muraperi harimo no kuba bashaka gusoza umwaka bishimana n'abakiriya babo.

Ati 'Twavuga ko twiteze byinshi ariko icy'ingenzi ni ukwishimana n'abantu bose twabanye muri uyu mwaka b'umwihariko urubyiruko.'

Jizzo usanzwe ari umuyobozi mukuru wa Chill Launge kandi yakomeje ashimangira ko bafite gahunda y'uko buri kwezi bazajya batumira umuhanzi ukomeye mu rwego guha ibyishimo abatuye aka karere nyuma y'uko mu kwezi gishize batumiye Logan Joe.

Ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo, itike ya make iri ku mafaranga ibihumbi bibiri by'amafaranga y'u Rwanda (2,000frw) mu gihe iya VIP iri ku mafaranga ibihumbi bitanu by'amafaranga y'u Rwanda (5,000frw); amatike agurwa ukanze *669*1958#.

B Threy agiye gutaramira i Huye



Source : http://isimbi.rw/b-threy-agiye-guha-ibyishimo-ab-i-huye.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)